Muharanire ineza y’abanyarwanda bose – Meya Nsengimana Claudien

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien yasabye abakozi mu byiciro binyuranye mu Murenge wa Nkotsi kumenya impinduka nziza zikenewe, gukorera mu bufatanye kugira ngo zigerweho no guharanira ineza y’abanyarwanda bose. 

Ibi yabigarutseho mu nama yamuhuje n’ibyiciro binyuranye by’abakozi bakorera mu murenge wa Nkotsi, kuri uyu wa 17 Mata 2025. Iyi nama yitabiriwe n’abakozi bakorera ku murenge, abakorera ku tugari twose tugize uyu murenge, abayobozi b’imidugudu n’abakozi bunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) bakorera ku murenge wa Nkotsi. 

Meya Nsengimana Claudien yavuze ko “umuyobozi mwiza agomba guharanira ineza y’abanyarwanda bose”, agaharanira kurinda ubumwe bw’abanyarwanda. Yagize ati: “umuyobozi mwiza agomba guhindura imyumvire n'imyitwarire by’abaturage ku bintu bishobora gusenya ubumwe bwabo.” Abakozi basabwe kandi kunoza imikorere n’imikoranire no kumenya neza ifasi bayobora mu rwego rwo kurushaho gukemura ibibazo biyigaragaramo, bityo imibereho myiza n’iterambere by’abaturage bikarushaho kwimakazwa.

Yagize ati: “Umuyobozi mwiza ugamije impunduka agomba guhora yiteguye kumva no gukorana n’abandi. Umuyobozi agomba kuba yumva neza ifasi ye.” Kugera ku mpinduka nziza bisaba kumenya ikipe ukorana nayo no kujya inama igihe biri ngombwa. Umuyobozi w’Akarere yabisabye abakozi bakorera mu murenge wa Nkotsi muri aya magambo. Yagize ati: “Umuyobozi agomba kumenya abo bakorana no kubagira inama aho biri ngombwa”. Ibi bigafasha kwesa imihigo baba barahize bityo bagateza imbere abo bayobora.

Umurenge wa Nkotsi ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, ukaba ugizwe n’utugari 5; MUBAGO, GASHINGA, RUYUMBA, RUGESHI na BIKARA.