Mugomba kuba intangarugero mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside – Visi Meya Uwanyirigira Clarisse
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Madamu Uwanyirigira Clarisse yihanganishije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, asaba buri wese ko kwibuka bijyana no kwiyemeza gukora ibikorwa bigamije kubaka u Rwanda twifuza.
Ibi byagarutsweho mu muhango wo kwibuka no kunamira Inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umuhango wateguwe n’ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri, Kaminuza gatolika ya diyosezi ya Ruhengeri. Visi meya Uwanyirigira yavuze ko ari umwanya wo gusigasira amateka no kubaka igihugu. Yagize ati: "Kwibuka si umuhango gusa, ni igikorwa cy’ingenzi cyo gusigasira amateka no kubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu.” Visi meya Uwanyirigira yavuze kandi ko kwibuka ari uguha agaciro inzirakarengane zerenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko ibyabaye bitazasubira. Nibyo yavuze muri aya magambo, ati:"Tubibuka duharanira kububakira agaciro, kububakira amateka, no guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi mu gihugu cyacu.”
Uyu muhango wo kwibuka witabiriwe n’abantu benshi, biganjemo urubyiruko rwiga muri INES-Ruhengeri, rukaba rwasabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukoresha ubumenyi biga mu nyungu rusanjye zimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa. Visi Meya Uwanyirigira Clarisse yagize ati: "Mufite uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda rushya. Mugomba kuba intangarugero mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, no mu gukoresha ubumenyi mwiga hano ku nyungu rusange z’igihugu”. Yakomeje asaba abateraniye muri INES-Ruhengeri kurwanya icyabasubiza inyuma, guharanira ukuri no gushyigira abarokotse jenoside. Yagize ati: ”Twibuke, twiyubaka, tunarwanya icyo ari cyo cyose gishobora kudusubiza inyuma. Kwibuka ni uguharanira ukuri, ni uguhangana n’abahakana cyangwa bagoreka amateka, ni ugushyigikira abarokotse Jenoside mu rugendo rwabo rwo gukira ibikomere no kugira icyizere cy’ejo hazaza”.
Abarokotse Jenoside bashimiwe ubutwari bwabo n’ubutumwa bwo gukomeza kubaho batanga. Ati: "Ndashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutwari bwanyu, ukwihangana n’ubutumwa muduha buri munsi bwo gukomeza kubaho. Tubari inyuma, duharanira igihugu kigendera ku kuri n’ubutabera”. Visi Meya yasabye buri muntu wese ko umunsi wo kwibuka ”utaba gusa umunsi wo kwibuka, ahubwo ko uba umwanya wo kwiyemeza gukora ibikorwa bigamije kubaka u Rwanda twifuza”, kubaka ubumwe no gushyigikira amahoro n’iterambere rirambye.
Umuhango wo kwibuka wabimburiwe no kunamira Inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye mu cyahoze ari Ingoro y’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, n’urugendo rwo kwibuka ruva ku rwibutso, rugasorezwa muri INES Ruhengeri.