Mufite imbaraga, ubwenge n’intwaro byarwana urwo rugamba - Ngendahimana Pascal
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Ngendahimana Pascal yihanganishije abafite ababo biciwe mu Bitaro bya Ruhengeri, n'abaguye ahandi ariko bari abakozi b’ibitaro cyangwa ibigonderabuzima bibishimakiyeho. Ni mu muhango wo kwibuka abari abakozi, abarwayi n’abarwaza n’abandi bari bahungiye mu bitaro bya Ruhengeri no mu Bigo Nderabuzima byari bibishamikiyeho bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, wabaye kuri uyu wa 25 Mata 2025.
Bwana Ngendahimana Pascal yavuze ko kwibuka ari inshingano z’abanyarwanda, bikaba bitanga icyizere cy’ubuzima. Yagize ati: "Kwibuka ni inshingano, kwibuka ni gahunda yacu nk’abanyarwanda, ariko kwibuka biduha icyizere cy’ubuzima.” Yasabye urubyiruko kumenya amateka igihugu cyanyuzemo, kurwanya ingengebatikerezo ya Jenoside n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije gusenya U Rwanda.
Yagize ati: "Rubyiruko turabasaba gukangukira kwiga, gushaka, kumenya amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo mukure muyazi kandi mukure ntawabayobya, mukure mufite umugambi wo kubaka u Rwanda ruzira Jenoside yabaye mu gihugu cyacu.” Bwana Ngendahimana Pascal yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kwihanganisha abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi no kubafata mu mugongo, bikaba kandi n’umwanya wo kugaya abayigizemo uruhare bose. Yagize ati: "Uyu mwanya ni n’umwanya wo kugaya; kugaya abantu bagize uruhare muri jenoside, bakica abanyarwanda bagenzi babo, bakabica babaziza uko baremwe.”
Bwana Ngendahimana yagaraje ko hari abigikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bifashishije uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga, asaba buriwese, by’umwihariko urubyiruko, ko ntawukwiye guha agaciro ibyo bavuga, cyangwa kurebera ibyo bandika. Aha ni ho yahereye asaba urubyiruko kurwana urugamba rugamije kurinda igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.
Yagize ati: "Turabasaba kurwana urugamba rwo ku mbuga nkoranyambaga, muhangana dufatanyije twese n’abashaka gusubiza u Rwanda aho rwavuye, bazamura ingengabitekerezo ya Jenoside, bagamije kubiba amacakubiri mu banyarwanda ndetse no gusenya u Rwanda. Ibyo murabishoboye, ibyo mufite imbaraga n’ubwenge n’intwaro zarwana urwo rugamba kandi urwo rugamba rwaba ari umusanzu ukomeye ku gihugu cyacu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Ngendahimana Pascal yashimiye abanyarwanda bagize uruhare mu kurokora abatutsi, asaba ko uwaba azi ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira umutima wa kimuntu akahagaragaza kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro cyane ko bizafasha mu komora imitima y’abarokotse jenoside batashoboye gushyingura ababo mu cyubahiro.