MU MUJYI WA MUSANZE: ICYICIRO CYA GATATU CY'IMIHANDA YA KABURIMBO NA RUHURURA KIGIYE GUTANGIRA

Ibi ni ibyanonosorewe mu kiganiro cyahuje Akarere ka Musanze n’Itsinda ry'Abashyitsi bari baturutse muri Banki y'Isi, n'irya Guverinoma y’u Rwanda (LODA na MININFRA), bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana RAMULI Janvier, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mata 2022, mu Ruzinduko rw'Akazi rw’Umunsi Umwe bagiriye muri aka Karere.

Nk'uko umutwe w'iyi nkuru ubivuga, impamvu nyamukuru y'uru ruzinduko kwari ugusuzumira hamwe aho Imyiteguro yo Kubaka ikindi Cyiciro cy'Imihanda Mishya ya Kaburimbo na Ruhurura (RUDP II/Phase 3) mu Mujyi wa Musanze igeze, gahunda iterwa inkung na Banki y’Isi.

Iki kiganiro cyabereye mu Cyumba Kinini cy'Inama cy'Akarere kikaba cyari cyanitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere n'Abakozi ba RUDP mu Karere ka Musanze.

Nk’uko byari bisanzwe muri gahunda, iyi mirimo ikaba iratangirana n'Ukwezi gutaha kwa Gicurasi 2022, hubakwa imihanda ibiri ariyo NYAMAGUMBA- REGINA PACIS SECONDART- SUSA- KARISIMBI, yose hamwe ifite uburebure bungana na 6.88km, izubakwa na NPD ari nayo yari yarubatse imihanda ya RUDP I, hakaba na Ruhurura ya Rwebeya ifite 1kmnayo yari yarubatswe na NPD ariko ubu GEMT Company Ltd ikaba ariyo yatsindiye iri Soko. Ni umushinga w’umwaka umwe uzarangira utwaye asaga miriyari 9 z'amafaranga y'u Rwanda (9,000,000,000RWF).

Ni igikorwa cyishimiwe ku mpande zose kubera   intambwe imaze guterwa mu iterambere no mu mibereho y'abaturage kubera imirimo yakozwe muri RUDP I/Phase1&2, by'umwihariko Ruhurura ya Rwebeya yafashije mu guhangana n'amazi ava mu Birunga yari yarayogoje byinshi MU Mirenge ya Kinigi, Musanze, Muhoza, Muko na Nkotsi, isenya amazu, itwara imyaka, yangiza imihanda ndetse rimwe na rimwe akanatwara ubuzima bwa bamwe mu baturage.

Tubamenyeshe ko Itsinda rya Guverinoma y'u Rwanda ryari riyobowe na DG wa LODA, Madamu   NYINAWAGAGA Claudine, wari kumwe na Bwana ABEBAW ALEMAYEHU, wari ukuriye iryo Tsinda rya Banki y’Isi.

Mu rwego rwo kurushaho kurebera hamwe ishusho y’ibizakorwa, ikiganiro cyasojwe no mkujya gusura aho imirimo izakorerwa, bahereye kuri uriya muhanda wa mbere wa Nyamagumba n’ibice biwushamikiyeho.