MU MUJYI WA MUSANZE HAGIYE GUKORWA IMIHANDA MISHYA YA KABURIMBO MURI GAHUNDA YA RUDP.

Kuri uyu wa 13/07/2022, Umuyobozi w'Akarere Bwana RAMULI Janvier ari kumwe na V/M ED, DES, bamwe mu bagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere Lt Col James CASSIUS, Lt Col Joseph GATABAZI, DPC SP Elvis MUNYANEZA, Uhagarariye RCS, Abakozi muri OSC, ES w'Umurenge wa Muhoza,  abahagarariye NPD Ltd & EGIS Company (Consultant), na bamwe mu Baturage b'Umudugudu wa Muhe Akagari ka Ruhengeri, mu masaha ya mu gitondo batangije ku mugaragaro iyubakwa ry'Imihanda mishya ya Kaburimbo 6.8Km mu Mujyi wa Musanze.  Ni muri gahunda ya RUDP Phase III ku nkunga ya Banki y'Isi. Muri iki cyiciro cya 3 hazanubakwa Ruhurura ya Rwebeya ku burebure bwa 1km.

Mu gutangiza iki gikorwa, Umuyobozi w'Akarere Yashimiye  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y' u Rwanda HE Paul KAGAME kuri gahunda nziza yo guteza imbere Imijyi yunganira Kigali harimo n'Umujyi wa Musanze. Yashimiye kandi Abafatanyabikorwa bose bafasha Akarere mu kongera ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi n'amashanyarazi, itumanaho n'ibindi. Yashimiye kandi Abatsindiye Isoko (NPD Ltd & EGIS Company) ryo gukora imihanda mishya ya Kaburimbo ingana na 6.8Km n'Abatsindiye Isoko ryo kubaka Ruhurura ya Rwebeya. Yabijeje ubufatanye abasaba kuzatanga akazi ku Baturage no kuzabahemba neza. Yasoje abizeza ubufatanye kugira ngo iyi mushinga yombi izagere ku ntego zayo.

Abahagarariye NPD Ltd & EGIS Company nabo bijeje Ubuyobozi bw'Akarere ko bazubahiriza ibikubiye mu masezerano ajyanye n'isoko batsindiye ryo gukora imihanda mishya ya Kaburimbo harimo no kuzarangiza neza kandi ku gihe (amezi 12) imirimo yose iteganyijwe.

KAMANZI Jean Bosco