MU MUJYI WA MUSANZE, ABAYOBOZI N'ABATURAGE BAZINDUKIYE MU MYITOZO NGORORAMUBIRI MURI GAHUNDA YA SIPORO YA BOSE #CarFreeDay

Kuri iki Cyumweru tariki ya 11/09/2022, kuva saa 06h30 - 08h30 mu Mujyi wa Musanze abayobozi n'abaturage bazindukiye mu myitozo ngororamubiri muri gahunda ya Siporo ya bose #CarFreeDay.

Siporo yo kuri iki Cyumweru yitabiriwe n'Abayobozi hamwe n'abaturage mu ngeri zitandukanye barimo na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze Bwana NDAYAMBAJE Michel. Hitabiriye kandi Abayobozi mu nzego z'umutekano (Ingabo, Police, RCS,...), Umuyobozi w'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, abayobozi ku Karere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhoza, abayobozi b'Ibigo by'imari bitandukanye n'abaturage mu byiciro bitandukanye.

Nyuma yo gukora imyitozo ngororamubiri, hatanzwe ubutumwa ku kamaro ka Siporo. Ubutumwa bwatanzwe na DG w'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri Dr MUHIRE Philbert.

Mu butumwa bwe, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze yashimiye abitabiriye gukora Siporo bose nawe abibutsa ko siporo ari ingirakamaro ku muntu ku giti cye no ku muryango muri rusange. Yaboneyeho no gusaba abitabiriye Siporo gukomeza kwitabira uko bikwiye gahunda za Leta zose harimo: Mitiweri, EJO HEZA, kugira Isuku,.... Yasoje ashimira abagize uruhare bose mu migendekere Myiza ya Siporo ya bose #CarFreeDay.

Nyuma y'ubutumwa bwatanzwe, ku bufatanye n'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri ababyifuza basuzumwe indwara zitandura "NCDs" ku buntu.

KAMANZI Jean Bosco

Ag PRMCO