MU MUDUGUDU WA KIRYI: URUGERO RUKOMEYE MU KWIKEMURIRA IBIBAZO BIBUGARIJE

Hari mu Muganda wo Gutangiza ku Mugaragaro Ibikorwa byo Kurwanya Isuri mu Karere ka Musanze, wabereye muri uyu Mudugudu wa Kiryi, umwe mu Midugudu 7 igize Akagari ka Kigombe, mu Murenge wa Muhoza, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022, umudugudu ufite n'agashya ko kuba abaturage bawo bagiye kwiyuzuriza Ibiro by'Umudugudu, biherereye iburyo bw'Umuhanda Munini Kigali-Musanze, munsi ya SOTIRU.

Umuyobozi w'Akarere, Bwana RAMULI Janvier, akaba yari yagiye kubatera ingabo mu bitugu mu gucukura imirwanyasuri, afatanyije na Perezida w’Inama Njyanama y’Umuirenge, Umukozi Ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge, wari uhagarariye Ubuyobozi bw’Umurenge muri iki gikorwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ndetse n’umuyobozi w’uyu Mudugudu.

Iyi mirwanyasuri yacukuwe kuri uyu musozi ikaba izanafasha mu gukumira amazi yajyaga yangiza ikibuga cy'umupira ucungamiyeho cyitorezwaho n'abana n'urubyiruko bo muri uwo Mudugudu wa Kiryi no mu nkengero zawo, nk'uko byanagarutswe n'Umuyobozi w'uyu Mudugudu ashimira abari baje kubaha umuganda.

Nyuma y'umuganda, mu izina ry'Ubuyobozi bw'Akarere, kubera izindi nshingano Umuyobozi w'Akarere yahise ajyamo, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Unutungo Kamere, Bwana NGENDAHAYO Jean, akaba yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugira mu ishyirwa mu bikorwa Gahunda zose za Leta anabibutsa uburyo butandukanye bwifashishwa mu kurwanya isuri, abashishikariza kohereza  abana ku ishuri, kubera ko Igihembwe cya Gatatu cyatangiye, kwishyura Mituweli, kujya muri EjoHeza, kwimakaza Umuco w'Isuku no  guteza imbere Ibuhinzi, Ubworozi n'Ubucukuzi bihatira gukora kinyamwuga.

Uyu ukaba wabaye n'umwanya ukomeye wo kubamenyesha ko Umuganda Rusange Usoza Ukwezi kwa Mata mu Gihugu hose utakibaye kuwa Gatandatu wa nyuma w'Ukwezi, nk'uko bisanzwe, ko ahubwo uzaba ejo kubera iki kibazo cy'isuri gihangayikishije  abantu muri iyi minsi.