MU KARERE KA MUSANZE, UMURENGE WA KINIGI KURI UYU WA 5 HABAYE IGIKORWA CYO #KwitaIzina18 ABANA B'INGAGI.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02/09/2022, mu Murenge wa Kinigi, habereye umuhango wo Kwita Izina ku ncuro ya 18 abana b'Ingagi 20. Uyu muhango witabiriwe n'abaturage benshi, abashyitsi baturutse mu Rwanda no bice byose by'Isi. Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gikorwa.
Umushyitsi Mukuru yari Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe Dr Edouard NGIRENTE. Hari hari kandi Nyakubahwa First Lady Mme Jeannette KAGAME, ba Minisitiri muri Minisiteri zitandukanye, abayobozi mu byiciro bitandukanye na ba Mukerarugendo baturutse ku Migabane yose y'Isi.
Mu ijambo rye ry'ikaze, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Mme NYIRARUGERO Dancille, yishimiye cyane kuba igikorwa cyo KWITA IZINA abana b'Ingagi cyongeye kuba abantu bari kumwe imbonankubone nyuma yuko byari byarakomwe mu nkokora n'icyorezo cya COVID-19. Yaboneyeho gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulila Paul KAGAME uko yafashije abanyarwanda guhangana na COVID-19 haboneka inkingo zayo zihagije. Yashimiye cyane kandi abitabiriye igikorwa cy'uyu munsi. Yasoje agaragaza ko ubuyobozi bw'Intara n'ubw'Uturere twose tugize Intara y'Amajyaruguru buzakomeza ubufatanye n'inzego zose mu gusigasira ibimaze kugerwaho mu rwego rwo kubungabunga Pariki y'Igihugu y'Ibirunga no guharanira kubyongera. Yasoje aha ikaaze abitabiriye uyu muhango bose.
Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe Dr Edouard NGIRENTE akaba n'Umushyitsi Mukuru mu muhango wo #KwitaIzina18, mu butumwa bwe, yashimiye abawitabiriye bose n'abaturage ba Musanze by'umwihariko n'Intara y'Amajyaruguru muri rusange kuba bitabiriye ari benshi. Yabasabye gukomeza kubungabunga ibidukikije, gukomeza kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima harimo n'ingagi ziboneka hake ku Isi. Yanashimiye cyane abise amazina uyu munsi ku bana b'ingagi 20. Yibukije ko Leta y'u Rwanda izakomeza guteza imbere ubukerarugendo n'ishoramari ribushamikiyeho anasaba gukomeza gusigasira ibyagezweho.
Muri rusange umuhango wo Kwita amazina abana b'Ingagi waranzwe n'akanyamuneza, kwidagadura no gusabaana. Byagenze neza cyane.
KAMANZI Jean Bosco
Ag PRMCO