MU KARERE KA MUSANZE KURI UYU WA 04 UKWAKIRA 2022 HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W'ABAGEZE MU ZABUKURU.
Kuri uyu wa 2 tariki ya 04/10/2022, mu Karere ka Musanze twizihije Umunsi mpuzamahanga w'Abageze mu zabukuru. Kuri uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere Bwana RAMULI Janvier yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kimonyi, Akagari ka Birira kuwizihiza. Umunsi witabiriwe n'abaturage benshi mu ngeri zitandukanye harimo n'abakecuru n'abasaza bageze mu zabukuru. Hari kandi Umuyobozi w'Ishami ry'Iterambere ry'Imibereho Myiza Bwana NTIRENGANYA Martin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimonyi Madamu MUKASANO Gaudence, Uhagarariye abageze mu zabukuru ku rwego rw'Akarere ka Musanze Muzehe RUGABA Evariste n'abandi.
Insanganyamatsiko y'umunsi w'Abageze mu zabukuru iragira iti: "Abageze mu zabukuru isôko tuvomaho". Abitabiriye uyu munsi bawishimiye cyane. Uhagarariye abageze mu zabukuru ku rwego rw'Akarere Mzee RUGABA Evariste yashimiye Leta y'u Rwanda ku bikorwa byiza ikorera abageze mu zabukuru.
Umuyobozi w'Akarere yashimiye cyane abageze mu zabukuru ku ruhare bagira mu kubaka umuryango nyarwanda. Yaboneyeho kubasaba gukomeza guha urugero rwiza abakiri bato babatoza gukunda umurimo no guteganyiriza ejo hazaza. Abakiri bato yabasabye kujya bita ku bageze mu zabukuru. Yabasabye kdi gukomeza gukoresha neza inkunga bagenerwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME zibafasha kwivana mu bukene (VUP/DS, Girinka,...). Abageze mu zabukuru nabo barashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuri gahunda nziza yashyizeho zifasha abanyarda muri rusange n'abageze mu zabukuru by'umwihariko.
Umukecuru NYIRABUKARA Maria utuye mu Mudugudu w'Ururembo Akagari ka Birira yagize ati: "Mayor, ibyiza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yadukoreye kandi akidukorera ni byinshi... dore ubu ndakanda ku gikuta amatara akaka... mba numva namuhobera. Rero ndagutumye uzamumpoberere". Umunsi waranzwe no kwidagadura no gucinya akadiho. Hari n'imwe mu miryango y'abageze mu zabukuru yahawe ubufasha bw'amatungo magufi n'abakecuru bahawe ibitenge bishya byo kwambara. Umunsi wasojwe n'ubusabane.
Kamanzi Jean Bosco
Ag PRMCO