Mu Karere ka Musanze hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu
Abarezi bo mu Karere ka Musanze barasabwa kwimakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda guhanga udushya mu myigishirize yabo, kwiyungura ubumenyi no guharanira ko ishuri ryo mu Karere ka Musanze riba igicumbi n'icyizere by'iterambere rirambye.
Byagarutsweho mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu, wizihijwe kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025 mu gihugu hose, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, "Uburezi ni umwuga usaba ubufatanye". Ibirori byo kwizihiza uyu munsi, ku rwego rw’Akarere ka Musanze, byabereye kuri EP Kanza mu Murenge wa Muko, byitabirwa n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Nyakubahwa MUGABOWAGAHUNDE Maurice
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabimburiwe n'umukino wa VolleyBall wahuje Abarezi bo muri Zone Muko n'abo muri Zone Kabere, warangiye Muko itsinzi seti 2 - 1 Kabere.
Mu butumwa yagejeje ku barezi, Guverineri Mugabowagahunde Maurice yabashimiye uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu binyuze mu kwitangira uburezi no gufasha abaturage mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza.
Yabashimiye akazi keza bakora kandi bakagakorana ubwitange kajyanye no guha abana uburere n'uburezi, avuga ko Leta y'u Rwanda na yo ibizirikana, igakora ibishoboka byose mu guteza imbere uburezi n'imibereho ya mwarimu
Guverineri Mugabowagahunde yasabye abarezi kwimakaza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza no kwitabira gahunda za leta zirimo umuganda, igitondo cy’isuku n’umugoroba w’imiryango no gukomeza kwiyungura ubumenyi.
Yashimangiye ko mwarimu agomba kuba ishingiro ry'impinduka muri byose, ari naho yahereye abasaba kwimakaza isuku, kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage, guca ihohotera no gusubiza mu ishuri abana baritaye
Umuyobozi w'Akarere Nsengimana Claudien yashimiye abarezi bo mu bigo byo mu Murenge wa Muko uri ku mwanya wa kabiri mu Karere, abasa gufata ingamba zigamije kuzamura ibipimo by'imitsindire, baharanira ko ishuri ryo mu Karere ka Musanze riba igicumbi n'icyizere by'iterambere rirambye.
Kwizihiza uyu munsi byaranzwe n’imikino yahuje abarimu, imbyino no gushimira abarimu babaye indashyikirwa.