MU KARERE KA MUSANZE HATANGIYE IHURIRO RY'IMINSI 3 K'UGUHUZA UBUZIMA BWO KWEMERA IMANA NO GUKORA MU BURYO BW'ISHORAMARI "KINGDOM BUSINESS FORUM".

Mu Karere ka Musanze, mu Mujyi wa Musanze kuri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima, kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 09/11/2022 kugeza kuwa 5 tariki ya 11/11/2022 harimo kubera inama y'Ihuriro k'Ukwemera Imana no Gukora mu buryo bw'Ishoramari "Kingdom Business Forum".

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Fatherhood Sanctuary Church n'Akarere ka Musanze. Bishop Pacifique HAKIZIZIMANA akaba n'Umuyobozi w' Itorero Fatherhood Sanctuary, yavuze ko iri Huriro ryatekerejwe mu rwego rwo guhuriza hamwe abantu mu ngeri zitandukanye: Abikorera, abayobozi b'Amadini n'Amatorero, abayobozi mu nzego bwite za Leta, abayobozi mu nzego z'umutekano, abayobozi b'Urugaga rw'Abikorera, abahagarariye Amashuri Makuru na Kaminuza,... kugira ngo baganire ku buzima bwo Kwemera no Gukorera Imana butibagirwa ubuzima bwo gukora mu gushora imari nta na bumwe bubangamiye ubundi. Ese birashoboka? Iki kibazo n'ibindi abantu bashobora kwibaza nibyo bizasubizwa mu biganiro nyunguranabitekerezo bizaranga iri Huriro.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana MPUHWE RUCYAHANA Andrew yitabiriye anaha ikaze abitabiriye "Ihuriro k'uguhuza  ubuzima bwo Kwemera Imana n'Ishoramari (Kingdom Business Forum)". Ryitabiriwe n'abagera ku 100 baturutse mu Bihugu 5 byo ku Mugabane wa Afurika na Amerika (Rwanda, Zambia, Kenya, South Africa & America). 

Ihuriro ry'iminsi 3 ryatangiye uyu munsi  ryafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Mme NYIRARUGERO Dancille. Atangiza iri Huriro, Guverineri yashimiye Bishop Pacifique HAKIZIZIMANA wa Fatherhood Sanctuary Church kuba barateguye guhuza abantu bafite ubunararibonye butandukanye bagahura baganira ku iterambere rya muntu binyuze mu guhuza ubuzima bwo Kwemera Imana no gukora bashora imari. Yashimye cyane uruhare rw'Amadini n'Amatorero mu iterambere ry'Imibereho Myiza n'ubukungu ku bizera babo ari nabo baturage b'Igihugu. Yabifurije kuzagira ibihe byiza mu Ntara y'Amajyaruguru no mu Karere ka Musanze by'umwihariko.

Mu Ihuriro k'uguhuza ubuzima bwo Kwemera Imana no Gushora imari "Kingdom Business Forum" ririmo kubera i Musanze, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana MPUHWE RUCYAHANA Andrew yagaragarije abitabiriye iri Huriro uko Gahunda za Leta mu Rwanda zitagira uwo ziheza (inclusiveness) harimo n'Imiryango itegamiye kuri Leta nk'Amadini n'Amatorero. Yakomeje agaragariza abitabiriye iri Huriro incamake ku mahirwe ahari yashorwamo Imari mu Karere ka Musanze gafite umwihariko wo kugira Umujyi wa Musanze wa 2 kuri  Kigali ndetse n'uw'ubukerarugendo.   Yagize ati: "Byose byubakiye ku mutekano usesuye n'Imiyoborere Myiza ya HE Paul KAGAME." Abitabiriye iri Huriro banyuzwe n'ikiganiro yabagejejeho.

Kamanzi Jean Bosco

Ag PRMCO