Mu Karere ka Musanze hatangirijwe Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’Uburinganire mu Ntara y'Amajyaruguru

Kuri uyu wa 23 Nzeri 2025, mu Karere ka Musanze hatangirijwe ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Ntara y’Amajyaruguru, kizwi nka Gender Accountability Week, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Cyuve, kiyoborwa na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolee Uwimana, ari kumwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Nadine Umutoni, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Gahunde n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien.

Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire, Umutoni Gatsinzi Nadine yavuze ko kwimakaza ihame ry’uburinganire, no kubaka umuryango utekanye atari gahunda y’inzego za Leta gusa, ahubwo ko ari urugendo rusaba uruhare rwa buri muturage. Yagize ati: “Twese dufite uruhare mu kubaka umuryango utekanye, utarangwamo ihohoterwa n’ivangura iryo ari ryo ryose,”

Muri uyu muhangao, n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Claudien yayoboye umuhango wo gusezeranya imiryango 35 yabanaga itarasezeranye imbere y’amategeko. Iki gikorwa cy’ingenzi ni kimwe mu bikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru, gifite insanganyamatsiko igira iti: "Umuryango utekanye, Ishema ryanjye".

Mu ijambo rye, Minisitiri Consolee Uwimana bwibanze yagaragaje ko kwimakaza ihame ry’uburinganire bijyana no guhangana n’ibibazo bikibangamiye iterambere ry’umuryango.
Yagize ati: "Kurwanya inda ziterwa abangavu, igwingira mu bana, no gushyigikira imiryango itekanye ni inkingi ya mwamba mu kubaka u Rwanda rw’ejo ruzira ivangura n’ihohoterwa.”

Mu minsi icyenda igize iki cyumweru cyahariwe Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire, kuva ku wa 23 Nzeri kugeza ku wa 02 Ukwakira 2025, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, birimo:

  • Guhura n’abangavu batewe inda imburagihe no kubaha serivisi z’inkunga 

  • Gusezeranya imiryango itarasezeranye imbere y’amategeko;

  • Ibiganiro ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu kazi;

  • Kuganira n’inzego z’Inama y’Igihugu y’Abagore Kugenzura imikorere ya Isange One Stop Center;

  • Gukangurira abaturage kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere;

  • Ikiganiro rusange mu itangazamakuru ku ruhare rw’abaturage n’abafatanyabikorwa mu kwimakaza uburinganire.

  • Umuganda udasanzwe wo kubakira imiryango itishoboye