MU KARERE KA MUSANZE HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BW'IMINSI 16 YAHARIWE KURWANYA IHOHOTERWA.
"DUFATANYE TWUBAKE UMURYANGO UZIRA IHOHOTERWA": iyi ni insanganyamatsiko ku Bukangurambaga bw'iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa cyane cyane irishingiye ku gitsina. Ku rwego rw'Akarere bwatangirijwe mu Murenge wa Cyuve Akagari ka Kabeza.
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe na Perezida wa Njyanama y' Akarere, Bwana NDAYAMBAJE Michel, Umuyobozi w' Akarere ka Musanze Bwana RAMULI Janvier, Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y' Abaturage mu Karere, Madamu KAMANZI Axelle, Uhagarariye Ingabo mu Karere ka Musanze Lt Col Joseph GATABAZI, Umuyobozi wa RIB mu Karere DCI MURENZI Joseph, Umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ari kumwe n' abagize Komite, Umuyobozi w' Ishami ry'Imiyoborere Myiza, Abakozi ku Karere, Umurenge n'Utugari, Abafatanyabikorwa batandukanye bakora ku iterambere no kurengera umuryango hamwe n'abaturage b' Umurenge wa Cyuve.
Ibyaranze uyu munsi:
◾ Urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rwatangiriye kuri Centre yo ku Ngagi rusorezwa ku Biro by' Akagari ka Kabeza.
◾ Ibiganiro bigaruka ku nsanganyamatsiko: ikiganiro ku moko y' ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyaha by'ihohoterwa bikunze kugaragara mu Karere, ibihano k'uwakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikiganiro ku bufasha buhabwa uwahohotewe .
◾ Umuvugo
◾ Ubuhamya bw'umuryango wavuye mu makimbirane ubu ubanye neza.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere yashimiye abafatanyabikorwa b'Akarere bita ku muryango. Yashimiye by'umwihariko ACTION AID RWANDA na HAGURUKA bafashije mu gutegura ubu bukangurambaga. Yagarutse ku ngaruka z'ihohoterwa ku muryango mugari asaba abaturage kurangwa n'ituze n'amahoro mu ngo zabo birinda amakimbirane aho ava akagera, gusezerana byemewe n'amategeko no kwita ku iterambere ry'umuryango hagamijwe kugira umuryango ushoboye kandi utekanye. Yibukije ko umuryango uzira ihohoterwa ari ishingiro ku iterambere rirambye. Abagize umuryango (umugabo, umugore n'abana) ya asabye kubigira intego kuko nizo mbaraga ku iterambere ryawo n'Igihugu muri rusange.
Yabasabye gukomeza kugira uruhare mu migendekere myiza y'iminsi 16 (25/11/2022 - 10/11/2022) yahariwe kurwanya ihohoterwa cyane cyane irishingiye ku gitsina kgo izabe intangiriro yo guhindura imyumvire no guhinduka mu mitekerereze, imyitwarire n'imikorere bizira ihohoterwa. Byagenze neza.
KAMANZI Jean Bosco
Ag PRMCO