MU KARERE KA MUSANZE HATANGIJWE IGIHEMBWE CY'IHINGA 2023A

Kuri uyu wa 3 tariki ya 24 Kanama 2022, mu Murenge wa Muko, Akagari ka Mburabuturo kuri Site y'ubuhinzi ya Musenyi, ku rwego rw'Akarere ka Musanze habereye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Igihembwe cy'ihinga cya 2023A.  Hatewe imbuto y'ibigori y'indobanure Hybrid WH 605. Kuri uyu munsi hatewe ku buso bwa 2.5Ha ariko imirimo gutera ku bundi buso bugize iyi site izakomeza kuko site yose ifite izaterwaho ibigori ifite ubuso bwa 42 Ha.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza Igihembwe cy'ihinga 2023. Mu bitabiriye harimo: Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi mu Karere, Agronome w'Akarere, DASI, Uhagarariye Police IP JB MUGABO (DPCEO), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko, Abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, Umuyobozi wa RAB  mu Karere ka Musanze, abaturage bafite imirima kuri site ya Musenyi, abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye nka RC Musanze, Energy Radio, Imanzi radio/Kigali,...

Nyuma y'iki gikorwa abaturage baganijwe ku ngingo zitandukanye: Gukomeza imyiteguro ijyanye no gutangira igihembwe cy'ihinga 2023 cyane cyane bakomeza gutegura imirima, gushaka imbuto z'indobanure n'ifumbire y'imborera hamwe n'iva mu nganda. Hanganiriwe ku ruhare rw'abaturage mu gukomeza gusigasira umutekano: kurwanya amakimbirane mu ngo, kurwanya ubusinzi no kwiyandarika, kwitabira gukora amarondo uko byagenwe, gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abatuarage "Human Security Issues", gukomeza kwikingiza COVID-19 no kuyirinda, Gahunda yo KWITA IZINA ku ncuro ya 18 bizabera mu Murenge wa Kinigi kuwa 02 Nzeri 2022,... Kuri iyi ngingo ya nyuma, abaturage basabwe kuzitabira uriya muhango wo Kwita izina abana b'ingagi.

abaturage basabwe gukomeza kwita ku mirima yabo bayirinda isuri no kugunduka. Bibukijwe ko guca imirwanyasuri no guteraho ibyatsi cyangwa ibiti ndumburabutaka ari ingenzi cyane.

KAMANZI Jean Bosco

Ag PRMCO