MU KARERE KA MUSANZE HATANGIJWE IBYUMWERU BIBIRI BYAHARIWE SERIVISI Z’UBUTAKA
Kuva kuwa 22 Kanama 2022 kugeza kuwa 02 Nzeri 2022, ni ukuvuga mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka “National Land Authority” hazatangwa serivisi z’ubutaka ku baturage. Igikorwa kirimo gukorerwa muri Sitade Ubworoherane.

Muri ibi byumweru bibiri, hazatangwa serivisi zose zijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka. Hazakirwa abafite ibibazo bijyanye no kwandikisha ubutaka, guhererekanya ubutaka, gukata ubutaka mo ibice (subdivisions),…. Abazaba bujuje ibisabwa byose bazajya bahita batahana ibyangombwa by’ubutaka byabo.
Iyi gahunda yatangijwe kuwa mbere tariki ya 22/08/2022 n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana MPUHWE RUCYAHANA Andrew ari kumwe n’Abagize Komisiyo y’Ubukungu mu Nama Njyanama y’Akarere ka Musanze. Ari kumwe na perezida w’iyo Komisiyo Bwana ABAYISENGA Emile, bashyikirije abaturage ibyangombwa byabo by’ubutaka byari bimaze gukorwa. Abaturage bishimiye cyane iki gikorwa cyo kuba begerejwe serivisi z’ubutaka. By’akarusho, bishimiye cyane kuba abujuje ibisabwa bahita batahana ibyangombwa by’ubutaka bubanditseho.

Mu Butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yashimiye abaturage bitabiriye iki gikorwa. Yaboneyeho kubibutsa ko ubutaka butanditse kuri nyirabwo buba atari ubwe bityo abasaba kumenyesha n’abandi bafite ibibazo bijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka kuzitabira iyi gahunda. Yasoje abasaba gukomeza kubungabunga no gusigasira ubutaka bwabo baburwanyaho isuri mu buryo buhoraho mu rwego rwo kuburinda inkangu zikunda kubwibasira no kugunduka.
KAMANZI Jean Bosco