MU KARERE KA MUSANZE HAGIYE KUBERA ISIGANWA RY’AMAGARE “MUSANZE GORILLA RACE”

Ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY”, Akarere ka Musanze kateguye isiganwa ry’umukino w’amagare “Musanze Gorilla Race”. Iri siganwa riteganyijwe kuzaba kuri uyu wa 5 tariki ya 16/12/2022.

Iri siganwa rigamije guteza imbere umukino w’amagare mu Karere ka Musanze no gufasha muri rusange abaturage b’Akarere ka Musanze kwidagadura cyane cyane abakunzi b’umukino w’amagare no gufasha by’umwihariko abafite impano muri uyu mukino kumenyekana kugira ngo bazafashwe guteza imbere impano zabo. Isiganwa rizaba kuri uyu wa 5 rizitabirwa n’abatwara amagare babigize umwuga basaga 100 hamwe n’abatarabigize umwuga batwara amagare asanzwe “pneus ballon” basaga 40 bazatangira gusiganwa mu gitondo kare saa 08h00 aho bazazenguruka mu mihanda yo mu Mujyi wa Musanze gusa. Ababigize umwuga basaga 100 bazaba bari mu makipe 18 bo bazakora isiganwa ku birometero biri hagati ya 87 n’ibirometero 105 hakurikijwe icyiciro cy’abasiganwa nkuko muza kubibona mu bika bikurikiyeho. Aba babigize umwuga bazasiganwa bazahagurukira mu Murenge wa Kinigi baze mu Mujyi wa Musanze bakomeze berekeza mu bice bitandukanye. Muri rusange iri siganwa rizagera mu Mirenge 11: Kinigi, Musanze, Nyange, Cyuve, Muhoza, Kimonyi, Shingiro, Gataraga, Busogo,Muko na Nkotsi.

Nk’Umujyi wa 2 wunganira Kigali kandi w’ubukerarugendo, iri siganwa ni umwanya mwiza wo gukomeza kumenyekanisha ibikorerwa mu Karere ka Musanze mu rwego rw’ubukungu, kwakira abantu n’ubukerarugendo ndetse ni n'umwanya mwiza ku Bikorera bo mu Karere ka Musanze ndetse n'abakorera ahandi wo kumenyekanisha ibyo bakora. Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burashimira cyane umufatanyabikorwa FERWACY hamwe n’abaterankunga b’iri rushanwa : LA PALME HOTEL, FATIMA HOTEL, AUBERGE IKAZE – TOWN HOTEL, CETRAF Ltd, UMUHUZA VALEM Ltd, URWUNGE , TOP 5 SAI, ONES - U COMPANY, MAKAMBURU WINE, BEST VIEW HOTEL na LA PAILLOTTE.

DORE IBYICIRO BY’ABAZITABIRA N’IBYEKEZO BY’IMIHANDA IZAKORESHWA.

ABAZITABIRA ABAGABO N’ABAGORE (ELITES & JUNIORS)

 ◾ABANYAMURYANGO BA FERWACY :

1.    BENEDICTION CLUB 
2.    BUGESERA CYCLING TEAM 
3.    CINE ELMAY 
4.    CYCLING CLUB FOR ALL 
5.    FLY CLUB 
6.    LES AMIS SPORTIFS 
7.    KARONGI VISION SPORT CENTER 
8.    KAYONZA YOUNG STARS CYCLING TEAM 
9.    KIGALI CYCLING CLUB 
10.    MUHAZI CYCLING GENERATION 
11.    NYABIHU CYCLING TEAM

◾ UCI CONTINENTAL TEAMS:

1.    BENEDICTION IGNITE
2.    MAY STAR
3.    PROTOUCH

◾ ANDI MAKIPE:

1.    TWIN LAKES CYCLING ACADEMY
2.    MUSANZE CYCLING CLUB
3.    IMPEESA
4.    RUKALI CYCLING CLU

IGIHE, IBYICIRO BY’ABAZASIGANWA N’INZIRA IRUSHANWA RIZANYURAMO.

8h00: ABAGABO & ABAGORE (Amagare asanzwe) 4 LAPS

Start: Virunga Hotel – Mateus - Restaurant touristique – Snow Hotel - Energy Radio – Sonrise –Nyarubande – Polytechnique – Fatima - Eglise Catolique - Energy radio - Mosquee - ADEPR- Isoko rya carriere – Rwanda Revenue Autority –Virunga Hotel (Finish).

10h00: ABAGORE (Junior women) : 73 KM

Start: Bisate – ARCC – Station Engen –Yaounde – Byangabo – Nyirantarengwa (return) – Karisimbi – Route Pavée –Nyamagumba – Nyakinama (endroad,return) – Controle technique – Gare – Snow Hotel – Energy Radio – Sonrise –Nyarubande – Polytechnique – Fatima - Eglise Catolique - Energy radio - Mosquee - ADEPR- Isoko rya carriere Rwanda Revenue – Virunga Hotel (Finish).

10h00: ABAGABO (Juniors) / ABAGORE (Elite): 87 KM

Start: Bisate – ARCC – Station Engen –Yaounde – Byangabo - Nyirantarengwa(return) – Karisimbi – Route Pavee –Nyamagumba – Nyakinama (endroad,return) – Controle technique – Gare – Snow Hotel – Energy Radio – Sonrise –Nyarubande – Polytechnique – Fatima - Eglise Catolique - Energy radio - Mosquee - ADEPR- Isoko rya carriere – Rwanda Revenue Autority –Virunga Hotel (Finish) – Restaurant touristique – Snow Hotel + 2 Laps.

10h00 : ABAGABO (Elite & U23): 105 KM

Start: Bisate – ARCC – Station Engen –Yaounde – Byangabo - Nyirantarengwa(return) – Karisimbi – Route Pavee –Nyamagumba – Nyakinama (endroad,return) – Controle technique – Gare – Snow Hotel – Energy Radio – Sonrise –Nyarubande – Polytechnique – Fatima - Eglise Catolique - Energy radio - Mosquee - ADEPR- Isoko rya carriere – Rwanda Revenue Autority –Virunga Hotel (Finish) - Restaurant touristique – Snow Hotel + 5 Laps.

Kuri uyu wa 4 tariki ya 15/12/2022, Umuyobozi w’Akarere Bwana RAMULI Janvier ari kumwe na DES Bwana KANAYOGE Alex, DM Bwana NTAWUMENYUMUNSI Alphonse, SG FERWACY Bwana MUNYANKINDI Benoit, DPC SP Elvis MUNYANEZA ari kumwe n’Umuyobozi wa Traffic – Musanze, bayoboye inama yo kureba aho imyiteguro y’iri siganwa igeze. Hashimwe aho imyiteguro igeze hatangwa n’inama zifasha kurushaho kunoza ibitari byanoga.

“MUSANZE GORILLA RACE” izaba umwihariko kuyand masiganwa yose! Muzaze dutangire weekend twidagadura tunaryoherwa n’umukino w’amagare utwinjiza muri Weekend.

KAMANZI Jean Bosco

Ag PRMCO