MU BYISHIMO BYINSHI, BATI: “PEREZIDA WACU NI IMANA YIGIZE UMUNTU IZA KU ISI NGO IROKORE ABANYARWANDA”
Iyi ni intero n’inyikirizo bya benshi mu baturage batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wari umaze amezi atandatu wubakwa mu Murenge wa Kinigi, mu Kagari ka Kampanga, ibyishimo bihuriranye no mu gihe Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda bitegura Kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 27 yo Kwibohora.
Ni blocs esheshatu zifite amazu ageretse kabiri, buri bloc ikaba ifite amazu 24 kandi blocs zikaba zigiye zitandukanyijwe n'imihanda ya kaburimbo, imbere y'amazu hakaba ubusitani, mu mpande hakaba imirima y'igikoni ya kijyambere, amazi n'amashanyarazi, .... .



Mu baturage binjijwe mu mazu yabo ku ikubitiro harimo Umukecuru NYIRAMIRAMA Angela na Bwana NDIBABAJE Assiel n'umukecuru we NYIRAKARIBURWA Sifora, aho batambagijwe ibyumba biyagize ndetse n’ibikoresho by’ibanze birimo televiziyo, intebe n'imisego yazo, aho gufatira amafunguro, icyumba cyihariye cy'ababyeyi kirimo igitanda kinini gishashe neza, ubwiherero n'ubwiyuhagiriro byabo, icyumba cy'abana kirimo igitanda kigeretse nacyo gishashe neza ndetse n'icy'abashyitsi cyujuje ibisabwa bifite ubwiherero n'ubwiyuhagiriro byaho, igikoni kirimo na gaze, hafi yacyo hakaba n'aho bashobora gutekera bakoresheje amakara cyangwa inkwi, aho kogereza amasahani,... .



Mu izina rya bagenzi babo, iyi miryango yombi ikaba ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukomeje kurazwa ishinga no kugira Igihugu gituwe n'abaturage babayeho neza, batuye heza, batekanye kandi basabanye. Bakaba bizeza Ubuyobozi kuyafata neza no kurushaho kuba abaturage bishimiwe n'Abanyarwanda ubwabo ndetse n'Abanyamahanga basura u Rwanda.
Ni igikorwa cyatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, ari kumwe n’Inzego z'Umutekano, REG na WASAC mu Karere n'abandi.
Uretse aya mazu yo guturamo, uyu Mudugudu urimo Ikigo Nderabuzima cya Kinigi cyari kihasanzwe cyavuguruwe kikanongererwa inyubako kubera Serivisi nshya bongerewe arizo amenyo n’amaso, imashini izifashishwa mu menyo ikaba yaranamaze kugeramo, ibiraro by’inkoko abawutuye bazorora nka Koperative zimwe mu nkoko ibihumbi umnani bazashyirirwamo zikaba zaramaze kuhagezwa, Ishuri rya GS KAMPANGA naryo ryavuguruwe rikanongererwa inyubako zirimo na Laboratories, Smart Classrooms, ibibuga, Urugo Mbonezamikurire y'Abana Bato, Inzu Mberabyombi n'ibindi.










Hari kandi n’Agakiriro k’imyuga itandukanye bubakiwe mu Murenge wa Nyange, kazakorerwamo n’iyi Mirenge yombi ndetse n’uwa Musanze bihana imbibi.

Bakaba barahawe amazu n’ibikoresho biherekejwe n’ibiribwa, batwaraga bavuga, bati: "Iri ni Ijuru ryo ku Isi!”