MIPC yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026, mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi Ngiro rya Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu Kigo cya MPC rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cour d'Appel de Ruhengeri. Nyuma yo kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside, urugendo rwakomereje ku cyicaro cya MIPC ahakomereje izindi gahunda z’iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Bwana Nsengimana Claudien yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abashimira ubutwari bagaragaje bwo kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagaharanira kwiyubaka no kubana neza n’abandi. Yibukije abaturage gukomeza guharanira ubumwe n’ubudaheranwa, no kwigira ku mateka igihugu cyanyuzemo kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yasabye kandi urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi macakubiri ayo ari yo yose, ahubwo rugakomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, gukunda igihugu no kwitabira ibikorwa byose biteganywa muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo gukomeza gufasha abarokotse Jenoside kwiyubaka no guteza imbere imibereho yabo, umuryango mugari wa MIPC wahaye inka Madamu Nyiramafishi Rachel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’ihumure.