MINISITIRI W'UBUTEGETSI BW'IGIHUGU ARI KUMWE N'UW'UMUTEKANO MU GIHUGU BAGIRANYE IKIGANIRO N'ABAVUGA RIKUMVIKANA BATURUTSE MU MIRENGE 8.
Kuwa 11 Kamena 2022, Minisitiri wa MINALOC Bwana GATABAZI JMV n'uw'umutekano mu Gihugu Bwana GASANA Alfred, bagiranye ikiganiro n'abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Muhoza, Kimonyi, Cyuve, Nyange, Musanze, Gataraga, Kinigi na Shingiro.


Babaganirije ku imyiteguro ya CHOGM, imitangire ya Serivisi no kwakira neza abatugana, Isuku, gukomeza kwita ku mutekano w'abantu n'ibyabo [guca ubujura, ubusinzi, ihohoterwa iryo ariryo ryose, kwiyandarika,..], gukorera ku ntego no gukoresha neza igihe,...


Basabye abanya Musanze gukomeza guhanga ibishya byishimirwa n'abagenderera Akarere ka Musanze by'umwihariko ba Mukerarugendo ku buryo bamara igihe kinini n'abahavuye bakazishimira kugaruka. Babasabye gukora cyane, gukorera hamwe no gukomeza kugira ubumwe muri byose.
Abavuga rikumvikana bitabiriye inama barashimira cyane HE PaulKagame ku Iterambere rigenda rigerwaho mu Karere ka Musanze. Bishimiye intashyo bagejejweho na ba Minisitiri babaganirije kdi babijeje gukomeza gusigasira ibyagezweho no kubyongera. Ngo inama bagiriwe barazikurikiza.



Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Mme NYIRARUGERO Dancille nawe yashimiye ba Minisitiri ku nama n'impanuro batanze, abizeza ko umurongo batanze mu gukemura zimwe mu mbogamizi zigihari zagaragajwe uzubahirizwa. Yasoje ashimira abitabiriye inama anabasaba gushyira mu bikorwa impanuro zose zatanzwe.
