MINISITIRI W'INGABO Z'U RWANDA YIFATANYIJE N'AKARERE KA MUSANZE MU MUHANGO W'IRAHIRA RYA KOMITE NYOBOZI NSHYA YAKO

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, mu Karere ka Musanze habaye umuhango kwakira indahiro z'Abagize Komite Nyobozi nshya y'aka Karere.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille

Abo ni Umuyobozi w'Akarere, Bwana RAMULI Janvier, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, na Madamu KAMANZI Axelle, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage.

Umuyobozi w'Akarere, Bwana RAMULI Janvier

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA

Madamu KAMANZI Axelle, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage.

Uyu muhango wari witabiriwe n'Abayobozi mu Nzego zitandukanye barimo na Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Maj Gen Albert MURASIRA, ari na we Mboni y'aka Karere, wakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille.

Hanabaye kandi Umuhango w'Ihererekanyabubasha hagati y'uwari Umuyobozi w'Akarere ka Musanze ucyuye igihe, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, washimiye abaturage n'abayobozi bamubaye hafi mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga inyuranye.Aha akaba yaboneyeho kugaragaza bimwe mu bibazo by'ingutu bikibangamiye Akarere birimo bimwe mu Bigo by'Amashuri bitagira amazi n'amashanyarazi, abaturage baturiye ikibuga cy'indege bagomba kwimurwa kimwe n'ibibazo by'ingurane yashimangiye ko bikwiye guhabwa umurongo abaturage bakazibonera ku gihe, by'umwihariko

ingurane zijyanye n'ahanyujijwe Umuhanda Groupement-Kabaya.Ibi bikajyana no gukemura ikibazo cy'inganda zikinyangagiye hirya no hino mu giturage nyamara aka Karere gafite Icyanya cya Ruvunda cyahariwe Inganda.

Aha, Umuyobozi mushya w'Akarere na we akaba yashimiye Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu kuri gahunda yo guha abaturage urubuga rusesuye rwo kwihitiramo abayobozi,  ashimira byimazeyo Komite Nyobozi icyuye igihe ku mirimo itandukanye yakoze,  cyane cyane mu kurushaho kunoza Isura y'Umujyi bigizwemo uruhare n'Abikorera bakomeje kuzamuramo amazu y'amagorofa.

Uyu akaba awufata nk'umusingi  bazubakiraho nka Komite Nshya mu guhanga imirimo mishya igamije kuvana abaturage mu bukene muri cya Cyerekezo cy'Igihugu, ariko abaturage nabo babigizemo uruhare. Nyuma y'ibi, mu mpanuro yahaye abari bitabiriye iyi mihango yombi, Minisitiri w'Ingabo yashimiye Komite Nyobozi icyuye igihe ubwitange yagaragaje muri iki gihe kitoroshye  cy'Icyorezo cya COVID-19 bityo asaba abatangiye Manda Nshya gukora bivuye inyuma hagamijwe gusiba icyuho cyatewe n'iki cyorezo.

Yabibukije ko iyi Manda ari iy'Ubudasa kuko hari ibyo Umukuru w'Igihugu yemereye abaturage bigomba gushyirwa mu bikorwa mbere y'Umwaka wa 2024, birimo n'amashanyarazi kuri  buri Munyarwanda.

Yasoje yibutsa aba Bayobozi kwirinda imico n'imigirire itabahesha agaciro bazirikana ko ari bo ndorerwamo abaturage bibonamo, bakazabigeraho binyuze mu bufatanye n'Abikorera mu byiciro bitandukanye.