Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda yifatanyije n'Abaturage ba Kimonyi mu muganda usoza ukwezi

Kuri uyu wa Gatandatu, mu Mirenge igize Akarere, hari kuba Umuganda usoza ukwezi k'Ugushyingo 2025, wibanda ku bikorwa by'isuku n'isukura. Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda na bamwe mu Badepite bifatanyije n'abaturage ba Kimonyi ahari gusanzwa itaka mu muhanda wa Km 1.5.

Umuganda wabereye mu mudugudu wa Musezero, mu Kagari ka Kuvumu witabiriwa n'itsinda ry'Abadepite riyobowe na Hon. Munyangeyo Theogene, Abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru Col Stven KAYIGUMIRE, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP James BAGABO, Abakozi b'Akarere n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuganda, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yavuze ko amaboko y'abaturage, gushyira hamwe no kwishakamo ibisubizo ari byo bizubaka igihugu cyacu. Yasabye abaturage guharanira kurangwa n'isuku, kwirinda amakimbirane ubusinzi n'ibiyobyabwenge.

Nyuma y’umuganda Minisitiri Juvenal Marizamunda yasuye imishinga itandukanye y'iterambere, irimo umushinga wo kubaka uruganda rukora ibyuma A1 Iron & Steel Rwanda Ltd mu cyanya cy'inganda, uwo kubaka ishuri rya Musanze n'uwo kubaka inzu y'Ababyeyi ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa. Minisitiri yashimye aho imirimo igeze, asaba ko yakwihutishwa kandi igakorwa neza kugira ngo izashobore kugirira akamaro abaturage kandi mu buryo burambye.

Minisitiri yasuye kandi Umuhanda Concasseur - Remera - Gashaki mu rwego rwo kureba imiterere yawo n'uko wakorerwa ubuvugizi kugira ngo utunganywe mu rwego rwo kuroshya urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu no gufasha mu bukerarugendo bushingiye ku biyaga.