MINISITIRI WA SIPORO ARAHAMAGARIRA UTURERE KURUSHAHO KWITA KU MARERERO YA SIPORO
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukuboza 2021, Umuyobozi w'Akarere ka Musdanze, Bwana RAMULI Janvier, n'abandi Bayobozi batandukanye, yakiriye Minisitiri wa Siporo, MUNYANGAJU Aurore Mimosa, n'Itsinda bari kumwe, wari waje mu Ruzinduko rw’Akazi rw’Umunsi Umwe muri Gahunda yo Gusura Amarerero y'Umupira w'Amaguru no kurebera hamwe gahunda yo guteza imbere siporo muri rusange, haherewe ku Bana Bato mu mpano zitandukanye baba bifitemo.
Uru ruzinduko rwabimburiwe n'inama nto yabereye mu Cyumba cy'Inama cy'Akarere, aho yagejejweho mu nshamake ishusho ya siporo muri aka Karere, ibikorwaremezo Bihari, uko bibungabunzwe n’uko bibyazwa umusaruro, gahunda y’Akarere yo gufasha abana kugaragaza impano zabo no kuziteza imbere ku bufatanye n’ababyeyi, abikorera, Ibigo by’Amashuri, …, ndetse no gukangurira abaturage akamaro ka siporo, haba kuri bo ubwabo n’Igihugu muri rusange.


Muri uru rugamba, Akarere ka Musanze kamaze gutera intambwe igaragara, nubwo urugendo rukiri rurerure: hari Ikipe y’Akarere ya Musanze FC ubu iri ku mwanya wa 7 muri Shampiyona, Ikipe y’Abagore ya Centre Pastoral Notre Dame de Fatima iri mu Cyiciro cya I mu Mupira w’Amaguruy, Amakipe y’Ibigo by’Amashuri bya IPRC MUSANZE na GS MARIE-REINE RWAZA ari mu Cyiciro cya I, … .
By’umwihariko, mu guteza imbere Abantu Bafite Ubumuga, Akarere ka Musanze gafite Amakipe y’Abantu Bafite Ubumuga mu Mikino itandukanye, yitabira Amarushanwa imbere no hanze y’Igihugu (Sitting Volley Ball, SitBall, Athletism, Imikino y’Abatabona Goal Ball, Imikino y’Abafite Ubumuga bwo mu Mutwe Boccia, FootBall y’Abatagira Amaguru bakinisha imbago Amputee FootBall, Wheel Chair Basket Ball na Standing Volley Ball for the Deaf, Powerlifting.
Uretse ibi byavuzwe haruguru kandi, mbere y’iki Cyorezo cya COVID-19, aka Karere kari kazwiho kugira abaturage bitabira Siporo Rusange “CarFreeDay”, aho buri Kwezi yitabirwa n’abato n’abakuru, abakecuru n’abasaza. Iyi ikaba yari yaje yiyongera ku mahirwe yo kwitabira Amarushanwa Ngarukamwka y’Imiyoborere Myiza yitabirwaga ahereye mu Tugari n’Imirenge azwi nka “Kagame Cup” akagera ku Rwego rw’Igihugu, ndetse n’Amarushanwa mu Mashuri binyuze muri “Sports Scolaires”, byakozwe mu nkokora n’iki cyorezo.
Ku bijyanye n’Amarerero atoza abana, hari Santere 8 ariko aha Umuyobozi w’Akarere akaba yiseguye cyane kuri Ministiri wa Siporo kubera ko kugeza ubu nta Marerero yashyizweho n’Akarere, ko ahari ari ay’Abafatanyabikorwa n’abantu ku giti cyabo. Twavuga nka Musanze Youth Sports Training Center, ibarizwa mu Murenge wa Muhoza, Musanze Cycling Club yo mu Murenge wa Nyange, Club y’Umupira w’Amaguru yo mu Murenge wa Busogo n’iya Club Nyakinama itozwa ku bufatanye na APR FC n’izindi.
Mu mbogamizi yagaragarijwe, iziza ku isongo zikaba ari ibibuga by’imikono itandukanye bidahagije na Sitade Ubworoherane itakijyanye n’igihe, bityo hakaba hari ingamba zo kubaka ibibuga (VolleyBall, BasketBall Hand Ball) ku Kigo cy’Urubyiruko cy’Akarere kigiye kuvugurwa no kwagurwa mu minsi ya vuba ku bufatanye na ENABEL, kubaka ibibuga byunganira Sitade no gukomeza gushaka Abafatanyabikorwa muri Siporo.
Muri uru ruzinduko, impande zombi zikaba zasuye Musanze Youth Sports Training Center itoza abana mu mikino itandukanye kuva mu Mwaka wa 2010 irimo FootBall, mu bana yatoje hakaba hamaze kuvamo 77 bakina mu Makipe yo ku Rwego rw’Igihugu, Basket Ball na VolleyBall.


Umuyobozi wa MYSTC asobanura amavu n'amavuko y'iyi Santere, ibimaze kugerwaho n'imbogamizi bahura nazo
Nyuma y’ibi, Minisitiri yashimiye aba bana na ba nyiri Amarerero anahamagarira Akarere kurushaho ibyako agira, ati: "Mwongere ubukangurambaga mu gushakisha impano mu bana bato, mwegera aya Marerero, muyafashe kwiyandikisha kugira ngo amenyekane, akore mu buryo bwemewe n’amategeko, ahakenewe ubuvugizi bukorwe, mushake Abafatanyabikorwa, bityo wa murongo wa Politiki ya Siporo mu Rwanda wo kugira abakinnyi bacu aho guhora tujya kuzana abo hanze ushobore kugerwaho, ahubwo n’Abanyarwanda bajye bajya gukinira Amahanga".

Bamwe mu bana batorezwa muri iyi Santer bafatanye ifoto n'Abashyitsi