MINISITIRI WA “MINALOC” ARAHAMAGARIRA ABAYOBOZI MU NTARA Y'AMAJYARUGURU N'IY'UBURENGERAZUBA GUKEMURA IKIBAZO CY’IBIZA BAHURIYEHO
Ibi byari mu kiganiro yagiranye n'Abayobozi batandukanye muri izi Ntara zombi, ndetse n'abo yari yaturukanye nabo ku Rwego rw'Igihugu, cyabereye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Busogo, mu Ruzinduko rw'Akazi yagiriye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, aho yakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu NYIRARUGERO Dancille, wari kumwe n’Umutyobozi w’Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine.
Basuye ibice bitandukanye bikunda kwibasirwa n’ibiza biterwa n'amazi aturuka mu Birunga, ari nayo atuma Umugezi wa Kinoni uturuka mu Karere k'Abaturanyi ka Nyabihu wuzura amazi agasandara mu mirima no mu mazu y’abaturage, hakiyongeraho n'amanuka ku misozi ihanamye yo mu Turere twombi, akarusho kakaba cya Kibaya cya Mugogo kijya gihinduka ikiyaga mu bindi kimaze gutwara amafaranga atari make yifashishwa mu kugitunganya iyo cyuzuye kugira ngo abaturage bahafite imirima bashobore kongera kubona ubutaka bwo guhinga. Ikibazo cy’aya mazi yo mu Birunga kandi, kikaba ari kimwe mu biza ku isonga mu gukoma mu nkokora iteramabere ry’aka Karere, kubera ko kirenze ubushobozi bwako, dore ko yanaciye imyuzi imanura amazi abangayikisha imirenge itandukanye, cyane ko harai n’amazi amanuka atunguranye, nta mvura yaguye aho bari, izuba riva, yigwiriye iyo ruguru mu ishyamba, ubwo agahitana ibyo ahuye nabyo byose, rimwe na rimwe n’abantu bakahasiga ubuzima.
Nyuma y'iki kiganiro, Minisitiri yasabye Abayobozi mu Ntara zombi gutegura gahunda ihamye, kandi yihuse, ibahuza ubwabo, bagashakira hamwe uko iki kibazo cyabonerwa igisubizo mu buryo burambye, bafatanyije n’Abafatanyabikoirwa babo, hanyuma ibikeneye ubuvugizi bikamenyeshwa Inzego zibakuriye.
Bamushimiye ubu bufatanye, banamwizeza ko inama bagiriwe zitazaba amasigaracyicaro.



Mu gihe cyo gusura ibice bitandukanye byangizwa n'ayo mazi ku Turere twombi

Mu gihe cyo kurebera hamwe icyakorwa ku mpande zombi
Nyuyma yo gusura, bafata Ifoto rusange