MENYA IBIJYANYE N’ISOKO YA RUBINDI IBONEKA MU KARERE KA MUSANZE
Isoko y’amazi ya Rubindi iherereye mu Karere ka Musanze, mu Kagari ka Rubindi, mu Mudugudu wa Kabaya, ikaba ifite amazi meza cyane, azira ikizinga cyangwa agatotsi, amazi meza akonje cyane, ihurirwamo n’amasoko apfupfunuka mu musozi, ari nayo itanga amazi akwirakwizwa mu Mujyi wa Musanze, nyuma yo gutunganywa n’Uruganda rwa Mutobo, narwo ruherereye muri uyu Mudugudu, hifashishijwe itiyo iyajyana kuri urwo ruganda.
Iyi soko ya Rubindi iteye amatsiko cyane. Kubera ubwinshi bw’amazi yayo, nubwo hari ajyanwa kuri uru ruganda rwavuzwe haruguru, hasigara andi menshi cyane nayo asa neza, aba ajejeta mu butaka mu mpande zayo n’andi menshi ahurira hamwe nk’umugezi utemba, ariko yagera hepfo y’aho gato nko mu kirometero kimwe akagira ahantu yose uko yakabaye yiroha ntiyongere kuboneka, kandi aho yiburukira ntihamenyekane, bityo hakaba hibazwa niba yaba yinjira mu kuzimu akarigita bikarangira aho.

Aho amazi arigitira mu butaka
Mu kiganiro na bamwe mu baturage, by’umwihariko umukozi uharinda ukorera Kompanyi ya “African Construction Services” ikora ibijyanye no kubungabunga amazi, Bwana NDENGEJEHO Pascal, ngo iyi soko yifitiye umwihariko udasanzwe ugereranije n’ayandi masoko, ngo kubera ko iyo ari mu gihe cy’izuba, mu Mpeshyi, ngo amazi yayo aribwo yiyongera cyane ndetse akagera n’aho atemba mu mirima no muri Santere ya Kabaya yegeranye nayo, kandi ngo anafite ubukonje bukabije, ngo akaba ariyo mpamvu hari abantu bavuga ko yaba ikomoka mu Kirunga cya Karisimbi, bityo ngo kuba aya mazi yiyongera mu gihe cy’izuba kandi akonje cyane bikaba byaba biterwa n’uko ubushyuhe buba bwabaye bwinshi bugatuma rwa rubura ruba kuri kiriya kirunga rushonga.
Yakomeje agira, ati: “Kubera ko aya mazi abereye ijisho ndetse no kubera umuvumba wayo utuma uko agenda yikubita ku mabuye ahinduka umweru dede, ngo abantu benshi bashaka kuruhuka mu mutwe, kwishimisha ndetse n’abakunda siporo yo kwoga, biganjemo urubyiruko, cyane cyane urwo mu Ishuri Rikuru rya CAVM mu Murenge wa Busogo bihana imbibi, bakunze kuhabyukira mu mpera z’icyumeru, cyane cyane ku Cyumweru, uretse ko ububa batakihaza kubera icyorezo cya COVID-19.”

Bwana Pascal asobanurira Umukozi Ushinzwe Ishoramari iby'iyi soko

Itiyo ijyana amazi mu ruganda
Iyi ikaba ariyo mpamvu abenshi mu bahamenye bifuza ko aha hantu harushaho kubungwabunga no gutunganywa kugira ngo hajye ku Rutonde rw’Ahantu Nyaburanga hashobora kongera umubare w’abakunda ubukerarugendo, baba ab’imbere mu Gihugu ndetse n’abasura u Rwanda baturutse mu Bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, kubera ko n’ubusanzwe Akarere ka Musanze gasanzwe kazwiho kuba Igicumbi cy’Ubukerarugendo, bityo iruhande rwa wa Mwihariko w’Ingagi zihuruza amahanga, bamenye ko hari n’ibindi byiza bihabarizwa.
Tubamenyeshe ko kandi kuri iyi soko hari n’umwihariko w’ubundi bwoko bw’amazi y’amakera, nayo apfupfunuka mu butaka, kandi ntiyivange n’ayo yandi asanzwe dukoresha, amazi akundwa n’inka cyane kubera urwunyunyu ruba ruyarimo.

H Hamwe muhapfupfunuka amazi y'amakera