MADAMU UMUTONI AMINA: UMWE MU BATUBUZI B’IMBUTO Z’IBIRAYI BAKOMEJE GUTWAZA MURI IBI BIHE BYA COVID- 19

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda mu Kwezi kwa Werurwe 2020, ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ni bimwe mu byakomeje gushishikarizwa abahinzi, ariko banasabwa kubikora bubahirije amabwiriza n’ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, kugira ngo mu ngaruka zayo hatazabaho no kugira abaturage bishwe n’inzara kubera ibura ry’ibiribwa.

Ni muri urwo rwego, nk’Akarere gasanzwe gafatwa nk’ikigega cy’Igihugu, abahinzi bo mu Karere ka Musanze nabo bakomeje gushyiraho akabo muri uru rugamba, nubwo muri iyi minsi naho umubare w’abandura iki cyago wagiye wiyongera, dore ko by’umwihariko cyaje kinahurirana n’ikibazo cy’imbuto y’ibirayi itari ihagije ugereranije n’ubwinshi bw’abahinzi baba bayikeneye, kubera ko ibirayi biri mu bihingwa biza ku isongo muri aka Karere kubera imiterere y’ubutaka n’ikirere cyaho.

Ibi  nibyo byatumye Madamu UMUTONI Amina wo Murenge wa Kinigi, mu Kagari ka Nyabigoma, mu Mudugudu wa Mitobo, wari usanzwe  afitanye amasezero yo kugurisha imbuto na SPF Ikigega, akomeza  ubutubuzi bw'imbuto z'indobanure z'ibirayi akorera kuri hegitari  mirongo ine (Ha 40); wasuwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021, muri gahunda yo kurushaho kwegera abahinzi hagamijwe kurebera hamwe nabo imbogamizi bahura nazo kugira ngo bagirwe inama ndetse banakorerwe ubuvugizi, hashingiwe ku nyunganizi ikenewe, bityo barusheho gukora kinyamwuga, biteze imbere ubwabo, imiryango yabo, Igihugu cyose muri rusange ndtse banasagurire n’amahanga.

Muri uru ruzinduko, nyuma yo gutambagizwa ahakorerwa ubu  butubuzi, yasanze  muri rusange imbuto zirimo zimeze neza, hari icyizere cy’uko hazaboneka umusaruro w’imbuto ushimishije, ariko uyu mutubuzi anamugaragariza imbogamizi zitandukanye. Muri zo twavuga nko kuba hari Ha 9 amaze gutegura ariko kugeza ubu akaba atarabona imbuto ingana na toni makumyabiri n’umunani (28MT) yo kuhatera, aho yifuza ko RAB yamushyikiriza imbuto bidatinze, cyane ko yamaze no kuyitumiza  kandi n'ubutaka bwose bukaba bwarateguwe, kuba nta hantu hahagije ho kubika imbuto (sctock) bityo akaba yifuza ko yafashwa kubona icyangombwa cyo kubaka ikigega kinini gifite ubushobozi bwo kwakira imbuto asarura.

Uretse izi mbogamizi ebyiri zavuzwe haruguru kandi, UMUTONI yanamugaragarije ikibazo cy'abahinzi bafite imirima yegeranye n'iye bahinga imbuto zitari indobanure, kimutera impungenge z’uko bashobora kumukururira indwara n'ibyonnyi byamugusha mu gihombo. Aha akaba ajya inama y’uko, ku bufatanye na RAB, aba bahinzi nabo bafashwa kubona imbuto nziza, bakadikanya buzuzanya aho  kubangamirana.

Nyuma y’ibi, Umuyobozi  yasoje amwizeza ubufatanye no kumukorera ubuvugizi ku bibazo byose yagaragaje kandi ko bizakemuka mu gihe cya vuba.

                

                

                

                 Umuyobozi w'Akarere Wungirije areba niba imbuto yatubuwe yaratangiye gushora

                  

                

                 Ubutaka bwateguwe butegereje guterwa