LETA IHORA IKORA IBISHOBOKA BYOSE KUGIRA NGO ABAKOZI BARUSHEHO KUNOZA IMIKORERE
Hagamijwe kwihutisha serivisi zitangirwa ku Rwego rw'Utugari muri rusange, na Serivisi y'Irangamimerere by'umwihariko, Serivisi yari isanzwe ku Murenge ubu ikaba yaramanuwe ku Rwego rw’Akagari mu rwego rwo korohereza abaturage barindwa gukora ingendo ndende no gusiragira, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari mu Gihugu bashakiwe imashini zibafasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo no gukora umurimo unoze kandi vuba.
Ni muri urwo rwego kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021, Abanyamabanga Nshingwabikorwa bo mu Karere ka Musanze uko ari 68 bashyikirijwe ibyo bikoresho byari bikenewe ku buryo bukomeye kubera ko abenshi bakoreshaga imashini zishaje cyane zitanasfite zimwe muri za porogaramu zigezweho, hakabamo n’abatagiraga namba babanzaga gutira bagenzi babo cyangwa bakajya gukorera ku Murenge bikadindiza akazi cyangwa bakanagirirwa icyizere gike n’abaturage.
Mu izina ry’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanzee, uyu muhango wo kuzibashyikiriza ku mugaragaro wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Bwana BAGIRISHYA Pierre Claver, ukaba wabereye mu Cyumba cy'Inama cy'Akarere; bahawe Laptops zo mu bwoko bwa LENOVO.



Mu mpanuro yabahaye, yabashimiye uruhare rwa buri wese mu kunganira Ubyobozi bw’Igihugu mu rugamba rwo kubaka Umuryango Nyarwanda Utekanye kandi Uteye Imbere binyuze mu kwihutisha Iterambere n'Imibereho Myiza y'Abaturage, bityo aboneraho kubasaba gufata neza ibikoresho bagenda begerezwa birimo n’izi mashini bari bamaze guhabwa, no kurushaho kwera imbuto mu kwimakaza Intego y'Umuturage ku Isonga.

Ku ruhande rwabo, aba Banyamabanga Nshingwabuikorwa bashimiye Ubuyobozi bw'Igihugu muri rusange n’Akarere by’umwihariko, dore ko uretse n’ibikoresho bagenda banagenerwa amahugurwa ahoraho ajyanye na Gahunda za Leta zitandukanye, maze biyemeza kuzana impinduka mu kazi kabo ka buri munsi.