"KWIBUKA- TWAHISEMO KUBA UMWE"

Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Mata 2022, Abanyarwanda n'Inshuti z'u Rwanda twatangiye Icyumweru cy'Icyunamo n'Iminsi Ijana yo Kwibuka ku Nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ku Rwego rw'Akarere ka Musanze, uyu Muhango watangirijwe ku Rwibutso rwa Busogo ruherereye mu Murenge wa Busogo, ariko ubimburirwa no Kwenyegeza Urumuri rw'Icyizere kuri “Monument” yubatswe ku Rwibutso Rushya rw'Akarere mu Murenge wa Muhoza.

Nyuma y'aho, Umuhango nyirizina wakomereje mu Murenge wa Busogo, ubimburirwa na none no Kwenyegeza Urumuri rw'Icyizere muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya CAVM, kunamira Inzirakarengane z'Abari Abakozi n'Abanyeshuri muri iri Shuri no guhsyira indabo kuri “Monument yaho”.

Bahavuye bajya ku Rwibutso, ahavugiwe Amasengesho, bakunamira Inzirakarengane z'Abatutsi barenga 436 bashyinguwe muri urwo Rwibutso rwa Busogo, bakanashyira indabo ku mva, bakomereza muri Sitade ya CAVM, ahatangiwe Ikiganiro ku Nsanganyamatsiko igira, iti: “Twahisemo Kuba Umwe”, hakanatangirwa ubuhamya n’impanuro byahurizaga ku Mateka ya Jenoside, gushimira Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda  n'Ingabo zahagaritse Jenoside, kwihanganisha Abarokotse no kubashimira uruhare rwabo ku ntera imaze guterwa n'Abanyarwanda,  ari naho bakurikiraniye Ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Aha, hakaba hasobanuwe neza ukuntu muri aka Gace (mu Cyahoze ari Komini Mukingo, ubu ni mu Mirenge ya Busogo, Gataraga na Shingiro), Abatutsi batangiye gutotezwa no kwicwa mbere ya 1994, kubera ko ariho hakomokaga bamwe mu Bayobozi bagize uruhare muri Jenoside. Ijambo rya Perezida wa IBUKA ndetse n’Ubuhamya bw’Umubyeyi KAMASHAZI Dina hatangiwemo ingero zishimangira ukuri kubyabaye. Ubu hakaba hishimirwa ibimaze kugerwaho mu Rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse no kuba noneho Akarere ka Musanze gafite urwibutso rwujuje ibisabwa kandi rukaba rwaranubatswe ku Cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri, Inzu y’Ubutabera yiciwemo Inzirakarengane z’Abatututsi barenga 800, aho bari bakusanyirijwe n’Ubuyobozi Bubi bwariho babeshywa ko bahabahungishirije.

Dusoze tubamenyesha ko uyu muhango wari witabiriwe n'abantu mu ngeri zitandukanye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Dr.MUSHAIJA Geoffrey, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Perezida wa IBUKA mu Karere, Abahagarariye Amadini n'Amatorero barimo na  Nyiricyubahiro Musenyeri wa Kiriziya Gaturika Diyoseze ya Ruhengeri, Inzego z'Umutekano zirimo n'Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyaruguru, Imiryango itandukanye Iharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside, Abafite Ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Busogo,  Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Abafatanyabikorwa barimo Abayobozi ba za Kaminuza zikorera muri aka Karere, Abakozi mu Karere no mu Bigo bya Leta n’Ibyigenga n'abaturage muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere watanze ikaze akaba yashimiye buri wese wari witabiriye akanizeza Abarokotse Jenoside ko Ubuyobozi butazahwema kubaba hafi anasaba abaturage gukomeza guhuriza hamwe imbaraga mu kwiyubakira u Rwanda twifuza, babe koko Inyangakugoma. nk’uko izina ryabo ry’ubutore ribibakangurira,cyane cyane urubyiruko, no gutanga amakuru y'ahaba hari imibiri itarashyuingurwa kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.