Kwibuka si ukwibuka imibare, ni uguhamya agaciro k’ubuzima - Meya Nsengimana Claudien
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira abakomeje guharanira kubaho n’urubyiruko rwigira ku mateka rukagira uruhare mu kwiyubakira igihugu.
Ibi yabigarutseho mu muhango wo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku rwibutso rw’Akarere ka Musanze, ruri ahahoze ari Ingoro y’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri. Umuyobozi w’Akarere yavuze ko kubibuka Atari ukwibuka imibare gusa, ahubwo ari ukubaha agaciro. Yagize ati: "Kwibuka si ukwibuka imibare, ni uguhamya agaciro k’ubuzima bwa buri muntu wishwe azira uko yavutse. Turabibuka dusubiza agaciro abana n’ababyeyi bishwe bazira uko baremwe, bazira ko bari Abatutsi.”
Abakoze Jenoside bishe ababyeyi bari bafite inshingano zo kurera no kubaka igihugu. Meya Nsengimana Claudien yavuze ko "Ababyeyi bishwe barimo abari bafite inshingano zo kurera, kubaka igihugu, guharanira iterambere ry’imiryango yabo. Bose bakuwe mu buzima, bazira urwango. Bavandimwe, mureke twamagane urwango.” Abishe ababyeyi bishe n’ibibondo, abana bicwa batarameny n’igisobanuro cy’ubuzima. Nibyo umuyobozi w’Akarere yavuze muri aya magamba: "Ni agahinda kubona abana barishwe bataramenya n’ubuzima icyo ari cyo. Bataramenya gusoma, gukina cyangwa gukura ngo bazagire icyerecyezo cy’ejo hazaza nk’uko twese tubyifuza.”
Kwibuka ni igikorwa cy’ubutwari, cya ngombwa mu gusigasira amateka no guharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi. Umuyobozi w’Akarere Ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien, ati: "Kwibuka ni inshingano zacu, ni gikorwa kandi cy’ubutwari cyuzuyemo ubupfura. Twibuka kugira ngo amateka atibagirana, kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi no kugira ngo duhe icyubahiro abacu batuvuyemo bazira urwo rwango, bazira ivangura, bazira irondabwoko n’ibindi bashyirwagaho.”
Umuyobozi w’Akarere Nsengimana Claudien yavuze ko u Rwanda rwiyubatse biturutse ku buyobozi bwiza. Yagize ati: "U Rwanda rwacu rwanyuze mu bihe bikomeye ariko noneho rwariyubatse, rurakomera kandi ruzakomeza gutera imbere. Ibyo tubikesha ubumwe, ubuyobozi bwiza burangajwe imbere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse kandi wayoboye n’ingabo zabohoye iki gihugu ndetse zihagarika na jenoside twibuka uyu munsi.”
Meya yasabye abaturage bose kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo; aho yagize ati: "Dukomeze gukangurira buri wese gukomeza kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya Jenoside n'abayihakana mu buryo bwose bakoresha.” Kwibuka si umuhango usibangana ahubwo, umuyobozi w’Akarere ati: ”ni igikorwa kigomba guhora mu mitima yacu no mu bikorwa byacu buri munsi. Tubizirikane duha agaciro abacu, tubasubiza ubuzima n’ubwo batakiriho”