Kwibuka ku nshuro ya 32 Imiryango yishwe ikazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Uyu munsi, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busogo habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Imiryango yishwe ikazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyitabiriwe n'Abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa Intara y’Amajyaruguru Ngendahimana Pascal, Abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Ibuka/Musanze, Inzego z'umutekano, Avega Agahozo, Never Again Rwanda, abahagarariye Amadini n’amatorero n’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'abaturage benshi. 

Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wantara y’Amajyaruguru Ngendahimana Pascal yihanganishije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abashimira umusanzu batanga mu kubaka igihugu no guharanira ubudaheranwa. Yavuze ko kwibuka imiryango yazimye ari igisobanuro cy'umugambi abakoze Jenoside bashakaga kugeraho, cyo gutsemba burundu uwitwa umututsi wese. Yasabye abaturage gukora igikwiye no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. 

Mu butumwa bw'ikaze buhumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w'Akarere Nsengimana Claudien yagize ati: "Birababaje kubona imiryango irenga 484 yarazimye mu Karere kacu, iyo miryango ikaba yari igizwe n'abantu 1998, bose baricwa bazizwa uko bavutse, nta cyaha bakoze." Yavuze ko dusabwa kubaka ubumwe bwacu nk'abanyarwanda, gusigasira ukuri no gutoza abana bacu gukunda igihugu no kurwanya ikibi.

Umyobozi w’Umuryango Ibuka mu Karere ka Musanze Bwana RUSISIRO Festo yavuze ko Kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ni igikorwa gikomeye kandi kibabaje, ko twibuka Abantu bishwe ntihagire n’umwe usigara ngo azabibuke. Yavuze ko twaje kwibuka kugira ngo abo twabuze batazibagirana, no kwibwira isi yose ko Jenoside yakorewe abatutsi itazigera ihakanwa cyangwa ngo yisubiremo.

Muri iki gikarwa cyo Kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, Bwana Nkurayija Eric yatanze ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside, Umuhanzi Mariya Yohana atanga ubutumwa abinyujije mu bihangano bye by’indirimbo zitanga ihumure ziogakomeza imitima. Madamu INGABIRE Prudencienne yatanze ubuhamya ubuhamya bw'uko yarokotse n’inzira y’inzitane yanyuzemo.