Kwibuka aba abakozi ni ukwirinda ko amateka yacu apfukiranwa
IJAMBO RY’UMUYOBOZI W’AKARERE MU MUHANGO WO KWIBUKA KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU CYAHOZE ARI PEREFEGITURA YA RUHENGERI KU WA 12/04/2025.
[…] Mbifurije ikaze mu izina ry’Akarere ka Musanze, no mu izina ryanjye bwite, mu muhango wo kwibuka abari abakozi b’icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, bishwe bazira uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu ni umunsi utwibutsa amateka y’inzika n’urwango byagejeje igihugu cyacu kuri Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bwariho icyo gihe, buhitana ubuzima bw’inzirakarengane, harimo n’abari abakozi ba perefegitura ya Ruhengeri, bishwe ku manywa y’ihangu, bamwe bicwa n’abo bakoranaga, abandi bicirwa imbere y’abayobozi barebera.
Birababaje kandi biteye agahinda kubona abakozi b’Abatutsi bagera kuri 59 barishwe, bamwe biciwe mu cyahoze ari amakomini atandukanye nka Kigombe, Kinigi, Mukingo, Nyakinama, na Cyabingo, kandi dufite amakuru y’uko bashobora kuba bararengaga aho, kuko hari n’abandi bishwe ariko kugeza ubu batari bwamenyekane.
Kwibuka aba bakozi ni ugushyira icyubahiro ku buzima bwabo, ni ukwirinda ko amateka yacu apfukiranwa, ni no gukomeza urugamba rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge tudashingiye ku macakubiri,
Reka nsoze nongera kwihanganisha Abacitse ku icumu rya Jenoside, imiryango y’ababuze ababo bari abakozi kandi no ngera guha ikaze mwe mwese mwitabiriye kuri uyu munsi mbasaba gukurikira ibiganiro biributangirwe aha.
Mwese mukomeze mwihangane. Dukomeze Kwibuka twiyubaka.