KWIBUKA ABAHOZE ARI ABAKOZI B’AMAKOMINI YAHUJWE AKABYARA AKARERE KA MUSANZE BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA MU 1994

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kamena 2021, Abayobozi n'Abakozi bakorera ku Cyicaro cy'Akarere ka Musanze babyukiye mu Gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko by'umwihariko Abakozi bakoreraga mu byahoze ari Amakomini yahujwe akabyara aka Karere ka Musanze.

Muri iki gikorwa cyari gikuriwe n'Umuyobozi w'Akarere ubwe, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, abitabiriye bahagurukiye ku Karere bajya kuri Monument yubatswe ku Cyahoze ari Cour d'Appel ya Ruhengeri, Inzu y'Ubutabera yiciwemo Abatutsi barenga 800 bari bahakusanyirijwe n'Ubuyobozi Bubi bwariho, bakahaburira ubuzima aho kuhakirira, babeshywa ko bahahungishirijwe, nk’uko babisobanuriwe na Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Muhoza, Bwana HAMZA Iddy.

Nyuma yo kubunamira, kuhashyira indabo no gusobanurirwa aya Mateka, bagiye ku Rwibutso rwa Muhoza, ahari ibyobo bajugunywemo icyo gihe n’abari bamaze kubavutsa ubuzima, bongera kubunamira, naho hashyirwa indabo.

Bahavuye bagaruka ku Karere, mu Cyumba cy'Inama, ahabereye Umuhango wo Gucana Urumuri rw'Icyizere, gusoma amwe mu Mazina y'Abakozi bibukwa yashoboye kuboneka, hakanatangirwa impanuro zijyanye n'aya Mateka murin rusange. Aha, abitabiriye bakaba bakurikiye Ikiganiro ku Mateka ya Jenoside, cyatanzwe n'Umwarimu muri Kaminuza ya Kigali/Ishami rya Musanze, Bwana MUHIRE Willington, basesengurira hamwe uko koko Jenoside itaje nk’impanuka ko yari yarateguwe kandi igategurwa ikanshyirwa mu bikorwa n’Ubuyobozi.

Muri ibi biganiro kandi, Madamu MUKANOHELI Josee wari uhagarariye Imiryango y'abo Bakozi bibukwaga uyu munsi, yashimiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze kuri iki gikorwa batuguye bwa mbere, bityo anasaba ko hakomeza gushakishwa andi mazina kubera ko hasomwe agera amazina agera ku 160 gusa kandi mu by’ukuri barenga.

Mu butumwa butanzwe n'Umushyitsi Mukuru, Umuyobozi w’Akarere yashimiye abitabiriye, abasaba kurushaho kuba umusemburo w'impinduka mu kubaka u Rwanda twifuza, baharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda, binyuze mu kuvugisha ukuri ku byabaye banyomoza abagoreka aya Mateka ashobora kuyobya benshi mu Rubyirukiom kandi aribo Banyarwanda b’uyu munsi n’ejo hazaza. Yasoje asaba ubufatanye mu gukomeza gushakisha no gutanga amakuru ku Mibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yagiye ijugunwa hirya no hino ariko kugeza ubu, nyuma y’imyka 27 ikaba kugeza ubu itaraboneka ngo nayo ishyingurwe mu Cyubahiro.

Gusa, hakaba hishimirwa icyemezo cyafashwe cy'uko iriya Nzu y'Ubutabera yavuzwe haruguru ihinduka Urwibutso rwa Jenoside, ndetse ubu imirimo yo kurwubaka ikaba yaranatangiye kandi by’umwihariko rukaba ari narwo ruzimurirwamo iriya Mibiri iri mu Rwibutso rwa Muhoza.

 Twibuke Twiyubaka!