KWIBOHORA28 ISÔOKO YO KWIGIRA

Kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022 mu Karere kose ka Musanze hizihijwe ku nshuro ya 28 UMUNSI MUKURU WO KWIBOHORA. Mu Mirenge yose uyu munsi wizihijwe,aho waranzwe n'ibi bikurikira:Gutaha Ivuriro ry'ibanze Health Post mu Murenge wa Nyange,Mu Mirenge yose hatashywe amazu yubakiwe Abatishoboye,Gutaha ibyumba by'amashuri.

Ku rwego rw'Akarere Umunsi wo #KWIBOHORA28 wizihirijwe mu Murenge wa Muhoza mu Mujyi wa Musanze. Witabiriwe n'Abayobozi mu nzego zitandukanye. Umushyitsi Mukuru yari Nyakubahwa Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Bwana RAMULI Janvier ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze Bwana NDAYAMBAJE Michel, Umuyobozi w'Ingabo mu Turere twa Burera, Musanze na Gakenke Col. Nelson RWIGEMA, DPC - Musanze SP Elvis MUNYANEZA, Umuyobozi wa Gereza ya Ruhengeri, Uhagarariye NISS n'abaturage benshi mu ngeri zitandukanye.

Igikorwa cyaranzwe n'Akarasisi katangiriye ku Biro by'Akarere ka Musanze berekeza mu Mujyi wa Musanze ahakomereje igikorwa cyo GUTAHA KU MUGARAGARO INZU 14 Z'AMAGOROFA ZUBATSWE MU MUJYI WA MUSANZE N'ABIKORERA. Babyishimiye cyane.

Umuyobozi w'Akarere yashimiye Abikorera mu Karere ka Musanze ku ruhare bakomeje kugira mu Iterambere ry'Akarere ka Musanze muri rusange n'iry'Umujyi wa Musanze by'umwihariko. Yagize ati: "Aya magorofa yatashywe uyu munsi ni ikimenyetso gifatika cyo KWIBOHÔRA ISÔOKO YO KWIGIRA."  Yabijeje ubufatanye buhoraho mu bikorwa byose biteza imbere ubukungu n'imibereho myiza y'Abaturage.

Ku gicamunsi, abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye imikino yabereye kuri Stade Ubworoherane. Bakurikiranye imikino isoza y'umupira w'amaguru n'uw'agati mu Murenge wa Muhoza. Umukino w'umupira w'amaguru warangiye Ikipe y'Akagari ka KIGOMBE itsinze iy'Akagari ka CYABARARIKA ibitego 3 ku busa. Mu mukino w'agati Ikipe y'Akagari ka Cyabararika yatsinze iy'Akagari ka Mpenge. Amakipe yatsinze yose yashtikirijwe ibikombe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze na Mayor.

Nyuma y'iyi mikino yahuje Utugari, Ikipe y'abakozi b'Akarere ka Musanze yakinnye umukino w'umupira w'amaguru wa gicuti n'iy'Abikorera bo mu Mujyi wa Musanze. Kapiteni w'Ikipe y'abakozi b'Akarere yari Nyakubahwa Umuyobozi w'Akarere naho uw'Abikorera yari Umuyobozi wa PSF ku rwego rw'Akarere Bwana John HABIYAMBERE.  Umukino warangiye Ikipe y'Abakozi b'Akarere itsinze Ikipe y'Abikorera mu Mujyi wa Musanze ibitego 2 kuri 1.

Nyuma y'umukino hakomeje imyidagaduro y'imbyino n'indirimbo muri Stade Ubworoherane. Hari abahanzi bavuye muri group IBISUMIZI, LIVE MUSIC BAND yaturutse mu ishuri rikuru rya  INES - RUHENGERI.