Kwibohora ni urugendo, twubake u Rwanda twifuza

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien arasaba abaturage gushyira hamwe no gukora cyane kugira ngo twubake Igihugu cyacu; u Rwanda twifuza, rufite iterambere n'amahoro birambye n’ubuyobozi bufasha abaturage kugera ku nzozi zabo. 

Ibi yabigarutse ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 31 igihugu kimaze cyibohoye, ibirori byabereye mu murenge wa Kinigi, Akagari Nyabigoma mu mudugudu wa Kabatwa, kuwa 4 Nyakanga 2025. Umuyobozi w’Akarere yabwiye abaturage ko kwibohora ari urugendo rw’ibikorwa bigamije iterambere. Yagize ati: "Kwibohora ni urugendo, Twubake u Rwanda twifuza. Kwibohora ni ubuzima bw'Abanyarwanda buhinduka, bukagira aho buva, bukagira ikindi cyerekezo gishya, kigamije iterambere abanyarwanda twifuza. Kwibohora si amagambo ahubwo ni ibikorwa bifatika.” 

Bwana Nsengimana Claudien yavuze ko umunsi wo kwibohora ari umunsi wo kuzirikana ibyagezweho nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu ingabo n’ingabo zabigizemo uruhare. Yagize ati: "Tariki ya 04 Nyakanga buri mwaka tuzirikana ibyagezweho nyuma y’Urugamba rutari rworoshye rwo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda, hahagarikwa kandi Jenoside yakorerwaga Abatutsi n’ibindi bibi byinshi birimo ubukene bwari bwugarije abanyarwanda icyo gihe” Ati: "Uyu munsi, Abanyarwanda twese twifatanyije hamwe mu Kwizihiza isabukuru y’imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye. Ni umwanya wo kuzirikana abaharaniye ubwo bwigenge, ku isonga harimo Ingabo zari iza RPA-Inkotanyi, zatugobotoye mu maboko y’abicanyi zikanasubiza icyizere Abanyarwanda.”

Kwizihiza umunsi wo kwibohora ni umwanya wo gushimira ubuyobozi bw’igihugu, butoza abaturage guknda igihugu no kucyitangira. Bwana Nsengimana Ckaudiena ati: “Dufite ishimwe rikomeye ku Bayobozi b’Igihugu cyacu barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, waduhaye icyerekezo, anadutoza gukunda Igihugu, kugiharanira no kukitangira. Yaduhaye icyerekezo ari nayo mahitamo y’Abanyarwanda mu bintu bitatu: Kuba umwe, Kubazwa ibyo dukora no Gutekereza byagutse”. 

Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsengimana Claudien yashimye ibyagezweho mu myaka 31 ishize mu rwego rwo Kwibohora mu bukungu, mu mibereho myiza, mu miyoborere myiza no mu butabera. Ibyo bikorwa birimo Ibikorwa remezo hirya no hino (imihanda, amashanyarazi, amashuri, amavuriro, inyubako za leta, imidugudu y’icyitegererezo, amazi meza …), kubakira abatishoboye hagamijwe kuzamura imibereho y’umuturage, kongera umusaruro, guteza imbere ubukerarugendo n’ibindi. Yashimye kandi Ibikorwa bya RDF mu iterambere ry’abaturage (Army Week), ibikorwa bya Polisi (Police month) byagize uruhare rukomeye mu kubaka inzu z'abatishoboye, kuvura abaturage,   n’ibindi bikorwa bifatika, yibutsa abaturage ko kwizihiza kwibohora byabanjirijwe no gutaha inzu 10 zubatswe n’inzego z’umutekano, zigashyirwamo ibikoresho bitandukanye ndetse n’imirasire y’izuba yashizwe ku nzu 115  zubakiwe abasenyewe n’ibiza mu kagarai ka Kabazungu, Umurenge wa Musanze. 

Umuyobozi w’Akarere yashimiye Umufatanyabikowwa SACOLA wubakiye imiryango y’abatishoboye 13, Parikingi yifashishwa n’abakerarugendo. Ibikorwa byose byatashwe ku munsi wo kwibohora, aho imiryango itishoboye yahawe ibikoresho ubufasha butandukanye, burimo ibiryamirwa, imyambaro n’ibiribwa. Bwana Nsengimana yagize ati: "Turashima kandi Umufatanyabikowwa SACOLA uharanira ko abaturage b’Imirenge ya Kinigi na Nyange bagira imibereho myiza biturutse ku musaruro ukomoka ku bukerarugendo. Uyu munsi tukaba dufunguye ku mugaragaro amazu 13 yujuje ibyangombwa ndetse n’iyi parking izatuma ubukerarugendo bukorerwa muri Park y’Ibirunga  barushaho gutera imbere kubera umutekano wizewe.” 

Umuyobozi w’Akarere yabwiye abaturage ko Kwibohora atrai amateka gusa, ahubwo ari urugendo rugikomeje, aho abaturage bibohora mu bukene, mu myumvire, mu kudaha agaciro umuco n’indangagaciro zacu byaranze amateka twavuyemo. Yabasabye gukomeza kubungabunga umutekano, kuba umwe, gushyira hamwe no gukora cyane kugira ngo twubake Igihugu cyacu, gusigasira ibyagezweho, twima amatwi abashaka kudusubiza aho twavuye.  Ati: Dufatanye twese twubake u Rwanda twifuza, rufite iterambere rirambye, amahoro arambye, n’ubuyobozi bufasha abaturage kugera ku nzozi zabo.