KWAKIRA URUBYIRUKO RUSOJE AMASOMO IWAWA

Kuri iki gicamunsi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwakiriye urubyiruko 95 ruvuye kugororwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, aho bari bamaze imyaka ibiri batozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, ari nako bigishwa amasomo y’imyuga n'ubumenyi ngiro. 

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Nsengimana Claudien, Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza Bwana Kayiranga Theobald, Umuyobozi wa Polisi, n’umuyobozi w’Inkeragutabara, mu karere ka Musanze. Haitabiriye kandi abayobozi bashinzwe imiyoborere myiza ku rwego rw’umurenge, bafite urubyiruko rwasoje amasomo Iwawa , ndetse n’abayeyi baje kwakira urwo rubyiruko.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere, n’inzego z’umutekano, Urubyiruko rwasabwe guca ukubiri n'icyabasubiza mu byaha, Guharanira ubukire bunyuze mu nzira nziza kugira ngo bakomeze kuba imboni z'impinduka no gufatanya n'urubyiruko rw'abakorerabushake mu guteza imbere igihugu.