KWAKIRA UMUYOBOZI MUKURU WA ENABEL MU RWANDA
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien ari kumwe na DES Bwana KANAYOGE Alex bakiriye Umuyobozi Mukuru wa Enabel mu Rwanda Madame Virginie . Uruzinduko rwabo mu Karere rwari rugamije: Kwakira Umuyobozi mushya wa Enabel mu Rwanda, Gusura ibikorwa remezo byubatswe mu Karere ka Musanze ku nkunga ya Enabel aribyo: Ikiraro cyubakishijwe technology y'amabuye cya Mukinga mu murenge wa Rwaza (Stone arch bridge), Isoko ry'Ibiribwa rya Musanze (Musanze Agri product Market), Ikigo cy'Urubyiruko cya Musanze (Musanze Youth center), Agakiriro ka Musanze. Umuyobozi w'akarere ka Musanze yashimye ubufatanye na Enabel mu iterambere ry'akarere ka Musanze anagaragaza izindi project zigiye kubakwa mu Karere k'ubufatanye na Enabel arizo: Musanze food court, Amateme 9 (Stone arch bridges), - Gufata amazi aza mu Isoko rya Kariyeri (NBS sweal). Madame Virginie nawe yashimye ko imishinga yose bakoranye n'Akarere ka Musanze yose ikora Kandi neza harimo Abaturage bakoreramo mu bikorwa by'iterambere yizeza Akarere ka Musanze ubufatanye mubya technics.