KWAKIRA PEREZIDA WA AIIB

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien yakiriye Perezida wa Banki Ishinzwe Ishoramari ry’Ibikorwaremezo muri Asiya (AIIB) The Asian Infrastructure Investment Bank Jin Liqun. Urugendo rwe rwari rugamije gushimangira ubufatanye mu iterambere aho Yasuye Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (Kinigi Model Village ) na Kinigi HC ku ngamba zo gukomeza kugeza amashanyarazi ku baturage.Umuyobozi w’Akarere yahaye Ikaze abitabiriye iki gikorwa aho yanasabye abaturage gukomeza gufata neza Ibikorwaremezo bakomeje ku gezwaho. Ni ibikorwa kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Bwana MURANGWA Yusuf,Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu Bwana GAKUBA Felix na Minisiteri w’Ibikorwa remezo Bwana KABERA Olivier n’Abandi banyacyubahiro batandukanye.