KURI UYU MUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU: UMUYOBOZI W'AKARERE KA MUSANZE YAGANIRIYE N’ABANYESHURI MURI “E. SC. MUSANZE”

Kuri uyu munsi wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare 2022, aho hirya no hino mu Gihugu hizihijwe Umunsi Ngarukamwaka w'Intwari z'Igihugu, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, yasuye Abanyeshuri barererwa mu Ishuri ry'Ubumenyi rya Musanze (Ecole des Sciences de Musanze), riherereye mu Murenge wa Musanze, mu Kagari ka Rwambogo, mu Mudugudu wa Gakoro, iruhande rw'Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri.

Yakiriwe n'Umuyobozi w'Ishuri, Padiri NIKWIGIZE Florent, wari kumwe n'Ushinzwe Uburezi muri uyu Murenge, Madamu UWITONZE Annonciata.

Mu mpanuro yahaye uru Rubyiruko, yabaganirije ku ndangagaciro y'ubutwari mu Mateka y'u Rwanda, imwe mu mu zubatse Igihugu, kugira ngo rushobore kubaho kuva rugihangwa kugeza ubu, n'intwari  zarwitangiye  zikanarurwanaho  mu buryto bwose, zaba izatabarutse n'izikiriho.

Aha, akaba yaboneyeho kubashishikariza kurushaho kwiga bashyizeho umwete no guharanira kurangwa n'Indangagaciro z'Ubutwari bw'Abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi, bagera ikirenge mu cy'izo Ntwari, haba ku ishuri no hanze yaryo, abahamagarira kumenya amahirwe abakikije no kuyubakiraho bategura ejo habo hazaza, n'ah'Igihugu cyabibarutse muri rusange.

Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro Kacu!