KUMURIKA AMATEKA YA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA MU 1994.

Dr. Gakwenzire Philbert, Perezida w’Umuryango Ibuka ayobora igikorwa cyo kumurika amateka

Kuri uyu wa Mbere, ku rwibutso rw'Akarere ka Musanze habereye igikorwa cyo kumurika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni igikorwa cyateguwe n'Akarere ka Musanze, Umuryango IBUKA ku bufatanye na Ambassade y'u Bufaransa mu Rwanda. Cyitabiriwe na Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, Bwan Aurélien PICQUENOT Umujyanama muri Ambassade y’u Bufransa ufite umuco mu nshingano ze, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze Bwana NDAYAMBAJE Michel, Meya Bwana NSENGIMANA Claudien, abagize inama y’umutekano itaguye n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye, barimo n’abahagarariye Imiryango ireberera inyungu z'Abarokotse iyo Jenoside.

Perezida w’Umuryango Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert ni we wayoboye igikorwa cyo kumurika amateka yakusanyijwe avuye mu nyandiko z’abashakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu bihugu birimo u Bufaransa,u Bwongereza, u Bubiligi na Afurika y’Epfo bafatanije n’Abanyarwanda. Avuga ko bifuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 agera kuri benshi.

Nyuma yo kwakira ubutumwa butandukanye bwibanze ku gukangurira abantu gukomeza kurwanya ingegabitekerezo ya Jenoside no gushimira abateguye igikorwa cyo kumurika amateka, abayobozi mu nzego zinyuranye basuye ibice bitandukanye, bigize Urwibutso rw’Akarere ka Musanze, basobanurirwa  amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa. 

Amakuru y’ubushakashatsi bugaragara muri iri murikamateka ryakorewe ku rwibutso rw'Akarere ka Musanze, ruruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 800, ari mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.