KU BUFATANYE NA “VVA’’: ABATURAGE 221 BO MU KARERE KA MUSANZE BISHYURIWE UBWISUNGANE MU KWIVUZA.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, Umuiyobozi w’Akarere ka Musnaze, Madamu KAMANZI Axelle, yakiriye inkunga y’amafaranga y’Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé) yishyuriwe abaturage 221 bo muri aka Karere, ni ukuvuga ibihumbi magana atandatu mirongo itandatu na bitatu by’amafranga y’u Rwanda (663.000Rwf) yatanzwe na VVA, nk’umwe mu Bafatanyabikorwa b’Akarere badahwema kwitabira gahunda zose za Leta zijyanye n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

VVA (Virunga Valley Academy) ni Ishuri Mpuzamahanga ry’Abanyamerika, rikorera mu Karere ka Musanze kuva mu Mwaka wa 2014, riherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Ruhengeri, mu Mudugudu wa Muhe, ari naho iki gikorwa cyabereye.

Iri shuri ryigisha mu buryo bw’ikoranabuhanga bityo no muri ibi bihe by’Icyorezo cya COVID-19 bakomeje kwiga amasomo ariko banubahiriza ingamba z’amabwiriza yashyizweho yo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo muri rusange. Rifite abana bo mu Mashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, rikaba ryigamo Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga bafite imiryango ituye cyangwa ikorera mu Rwanda, aho abaryigamo bakurikira Porogaramu y’Abanyamerika.

Aya akaba ari amahirwe yiyongera ku yandi mu gukomeza guteza imbere no kumenyekanisha Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru n’u Rwanda muri rusange, dore ko ritanga akazi kubaturage barituriye.