KUBERA UBUYOBOZI BWIZA, IMIRYANGO Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA IKOMEJE KWIYONGERA NO GUTEZA IMBERE ABANYAMURYANGO BAYO

Hari mu Muhango wo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka w'Abantu Bafite Ubumuga n'Isabukuru y'Imyaka 10 Inama y'Igihugu y'Abantu Bafite Ubumuga imaze ishinzwe wizihizwa buri Mwaka ku itariki nk'iyi ya 05 Ukuboza, mu magambo ashimira Ubuyobozi bw'Igihugu, arimo amarangamutima akomeye. Insanganyamatsiko y'uyu Mwaka iragira, iti: "Duteze Imbere Serivisi z'Ubuvuzi no Guhangana n'Ibyorezo ku Bantu Bafite Ubumuga". Ku Rwego rw'Akarere, uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Muhoza, witabirwa na Komite y’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga ku Rwego rw'Akarere, Biro zayo ku Rwego rw'Imirenge igize Akarere uko ari 15 na bamwe mu Bafatanyabikorwa ku Rwego rw'Igihugu no ku Karere, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo gukumira Icyorezo cya Koronavirusi.

Mu byaranze uyu muhango, Umuhuzabikorwa wa NCPD ku Rwego rw’Akarere, Madamu MUKANYEMAZI Adele, yasobanuye amavu n’amavuko y'uyu munsi anatanga ishusho y'ibikorwa by'indashyikirwa bimaze kugerwaho n'ibyiciro bitandukanye by’Abantu Bafite Ubumuga mu Karere, byivugira imbere mu Gihugu ndetse no mu Mahanga, ku bufatanye bw’Akarere na NCPD.Yabivuze muri aya magambo: “Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu Mwaka wa 1992 hagamijwe kumvikanisha ibibazo Abantu Bafite Ubumuga bahura nabyo, kugaragaza ko nabo bashoboye, kubaha amahirwe angana mu kugira uruhare mu bibakorerwa muri Sosiyete no kubaha agaciro, guteza imbere uburenganzira n'imibereho myiza yabo himakazwa ubudaheza muri byose.”

Yakomeje agira, ati: “Hashingiwe ku byatangajwe na NCPD mu myaka itanu ishize kugeza uyu munsi, mu Karere ka Musanze habarurwa Abantu Bafite Ubumuga 6245 barimo abagore 3651 n’abagabo 2594, hamaze gushingwa amakoperative 34 ahabwa inkunga buri mwaka n’Akarere ku bufatanye na NCPD, hakaba n’amakipe mu mikino itandukanye y’Abantu Bafite Ubumuga ariyo Sit Ball, Sitting Volley Ball, Goal Ball y’Abatabona, Athletics, Power Lifting, Amputee Football, boccia,Wheelchair Basketball na Standing Volleyball y’Abatumva. Muri iyi mikino yose, abakobwa muri Sitball bari ku Mwanya wa Mbere ku Rwego rw’Igihugu naho basaza babo bakaba ku Mwanya wa Kabiri. Mu mikino yo gusiganwa, hari abasore 2 baserukira u Rwanda ku Rwego Mpuzamahanga n’umusore 1 muri Amputee Football.”

Yasoje yongera gushimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na NCPD ubufatanye bwabo buhoraho mu kumvikanisha ijwi ry’Abantu Bafite Ubumuga, kubashishikariza kwitabira gahunda zose za Leta nk’inzira nyayo ibafasha kubona amakuru ku mahirwe ari mu Gihugu bityo bakayubakiraho biteza imbere ubwabo n’imiryango yabo ndetse bagafatanya n’abandi mu kwihutisha iterambere no kwiyubakira u Rwanda twifuza.

Nyuma y’iyi nshamake ihatse byinshi, hatanzwe inkunga zitandukanye zatanzwe n’imwe mu Miryango Nyarwanda Itegamiye kuri Leta y’Abantu Bafite Ubumuga, aho NUDOR (Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’Abantu Bafite Ubumuga) yatanze inkunga y’amabati 81 yo gusakara ubwiherero bwa bamwe mu Bantu Bafite Ubumuga Batishoboye mu Mirenge itandukanye, UNABU (Umuryango Nyarwanda w’Abagore Bafite Ubumuga) igashyikiriza Sheki y’ibihumbi magana atandatu by’amafaranga y’u Rwanda (600,000RWF) Koperative Tuzamurane y’Abagore Bafite Ubumuga yorora amatungo magufi yo mu Murenge wa Kinigi hanyuma na UWEZO (Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Urubyiruko n’Abana Bafite Ubumuga) igatanga inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku (birimo n’ibyo kurwanya COVID-19 n’iby’isuku yihariye y’abakobwa) ku Miryango 41 yo mu Murenge wa Muko n’imiryango 24 yo mu Murenge wa Kinigi.

Umushyitsi Mukuru muriu uyu muhango, Umujyanama w'Agateganyo wa Komite Nyobozi y’Akarere, Madamu MUKANYANDWI Pelagie, yashimiye Abafite Ubumuga muri rusange n’abo muri aka Karere by’umwihariko intera bamaze gutera kandi babigizemo uruhare rw’ibanze maze aboneraho kwizeza Abafatanyabikorwa kurushaho gusigasira no kubyaza umusaruro imbuto bakomeje kubiba, cyane cyane ubukangurambaga mu Muryango Nyarwanda no ku bandi bafite ubumuga bacyitinya cyangwa baba batsikamirwa n’imiryango yabo ibaha akato.Yagize, ati: "Kugira Ubumuga si impamvu yo kuvutswa uburenganzira runaka kandi ntibivuga kudashobora/Disability is not inability. Turashaka u Rwanda Abanyarwanda bose bibonamo, ruteye imbere kandi rwishimiwe na buri wese".

Dusoze tubamenyesha ko mu Karere ka Musanze hari Ibigo 3 Bicumbikira Abantu Bafite Ubumuga ari byo Centre Saint Vincent Muhoza, giherereye mu Murenge wa Muhoza, FCYF (Fair Children Youth Fondation) mu Muren ge wa Nyange na BSVI (Blessing SCHOOL for the Visual Impaired),gikorera mu Murenge wa Cyuve, gifite Umwaka wa Mbere n’uwa Kabiri w’Amashuri Abanza (P1 & P2).

                            

 Umuhuzabikorwa wa NCPD asobanura amavu n'amavuko y'uyu munsi anatanga ishusho y'Akarere muri iyi gahunda

                            

                                                Insanganyamatsiko y'uyu Mwaka

                            

                                                     Bamwe mu bitabiriye umuhango

                            

Sheki y'ibihumbi magana atandatu by'amafaranga y'u Rwanda yatanzwe na UNABU (Umuryango Nyarwanda w'Abagore Bafite Ubumuga)

                             

        Intumwa ya NUDOR, iti: "Iyo tutaza kugira Ubuyobozi Bwiza ntituba turi hano."

                            

                         Umushyitsi Mukuru ashimira anashimangira Icyerekezo cy'Igihugu