“KUBERA IKIRENGE NAKANDAGIJE KU KIGO CY’URUBYIRUKO: UBU NDI RWIYEMEZAMIRIMO IMBERE NO HANZE Y'IGIHUGU”

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021, ubwo hasozwaga Amahugurwa y'Ubyiruko ku Guhanga Umurimo, yateguwe n'Ikigo Gishinzwe Guhuza Abashaka Akazi n'Abagatanga mu Karere ka Musanze (Musanze Employment Service Center/ MESC), nibwo abayitabiriye basangijwe ibigwi by'umusore witwa NDIZIHIWE Adino bikyanye no kwiteza imbere abaikesheje amahirwe y'ubumenyi n'amakuru ajyanye yagiye yunguka nyuma yo kumenya iki Kigo no kugisura akiri mu mashuri Yisumbuye na nyuma yo kugera muri Kaminuza kugeza uyu munsi.

Yagize, ati: "Ubwo nari mu Mashuri Yisumbuye (muri Public Works) naje kumenya ko iki Kigo cyatangiye, nkajya njyayo, ngeze no muri Kaminuza (muri IPRC NGOMA muri ICT) ndakomeza, nza kuhagirira amahirwe yo kwitabira Amarushanwa y'Imishinga ijyanye no Gukora Hardwarevifasha mu Gupima Imikurire y'Abana yari yateguwe ku bufatanye na GIZ, watumye nitabira Amahugurwa  y'Ukwezi Kumwe muri Amerika, aho nahuriye n'urundi Rubyiruko rwo mu Bihugu bitandukanye,  hanyuma nza kugirana umubano n'abo mu Bushinwa mu bijyanye n'ubucuruzi, ku buryo ubu bankorera imipira yo kwambara nkaboherereza ibyo bandikaho, nyuma bakayinyoherereza hano mu Rwanda nkayicuruza."

Uyu musore akaba akorera mu Isoko rya GOICO rya Musanze, mu Igorofa rya 3 (kuranguza) no mu Igorofa rya 5 (ku bagura detaye). Iruhande rw'ibi kandi, muri ibi bihe duhanganye n’Icyorezo cya COVID-19, akora akanacuruza udupfukamunwa, nk’imwe mu ntwaro z’ibanze mu kwirinda no kurinda abanda iki cyorezo.

Nk'uko byasobanuwe n'Umuyobozi w'Ikigo, Bwana RWIGAMBA Aimable, Abahuguwe bose ni 84, barimo abakobwa 43 n'abahungu 41, bahuguwe mu byiciro 3, mu rwego rwo kwirinda Icyorezo cya COVID-19. Yabereye mu Murenge wa Muhoza, kuri AUBERGE IKAZE, kuva ku itariki ya 14 Kamena 2021, abitabiriye bakaba baranaganirijwe n'Ibigo by'Amashuri yigisha Amasomo y'Ubumenyangiro muri akoera mu Karere (MIPC, IPRC na CAVM) ndetse na BDF/ Ishami reya Musanze.

Mu izina ry'Ubuyobozi bw'Akarere, aya mahugurwa yatangijwe anasozwa n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, watanze ubutumwa bwagiye bugaruka ku ngingo eshatu agira, ati: “Mugomba kumenya amahirwe atandukanye mukesha Ubuyobozi Bwiza buri mu Gihugu, rurajwe ishinga no guteza imbere Urubyiruko. Gusa mugomba kumenya ko nta muntu ushobora kubona Iterambere ry'Igihugu atabanje irye bwite, mwitinyuke mureke gupfukirana indoto zanyu. Ibi byose mukazabigeraho ari uko mukoreye hamwe mu makoperative ariko kandi mukanitabira  Ikoranabuhanga rikoreshejwe neza, Indangagaciro na Kirazira by’Umuco Nyarwanda mukabigira akabando mwicumba.

Ikigo cy'Urubyiruko cy'Akarere (YEGO Center/Youth Empowerment for Global Opportunities), giherereye mu Mujyi wa Musanze, inyuma neza y'Ibiro by'Umurenge wa Muhoza.