KUBA ICYAHOZE ARI “COUR D'APPEL YA RUHENGERI CYARAGIZWE URWIBUTSO RWA JENOSIDE NI IGIKORWA GIKOMEYE KU MUNYARWANDA”

Ibi ni ibyagiye bigarukwaho mu Muhango wo Gushyingura mu Cyubahiro Imibiri y'Inzirakarengane z'Abatutsi barenga 800 biciwe muri iyo Ngoro y'Ubutabera muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wabereye kuri urwo Rwibutso rwa Jenoside kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022.

Ni umuhango wari witabiriwe n'Abashyitsi mu Nzego zitandukanye barimo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr NTEZIRYAYO Faustin, ari na we Mushyitsi Mukuru, Minisitiri w'Ingabo, akaba n'Imboni y'Akarere ka Musanze, Maj Gen Albert MURASIRA, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr BIZIMANA Jean Damascene, Abasenateri n'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Visi Perezida wa IBUKA na Perezidante wa AVEGA ku Rwego rw'Igihugu, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Uhagarariye IBUKA mu Gihugu cy’Ubufaransa, Intumwa ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Abafite Ababo bashyinguwe bo mu Karere ka Musanze n'aka Gakenke, n'abandi Bayobozi n'Abafatanyabikorwa batandukanye baturutse mu Karere no hanze yako n'abaturage ba Musanze  no mu nkengero zayo muri rusange, bahawe ikaze n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana RAMULI Janvier.

Mu butumwa yatangiye muri uyu Muhango, Minisitiri wa MINUBUMWE yagaragaje uburyo kubiba Ingengabitekerezo ya Jenoside n'ishyirwa mu bikorwa ryayo mu Cyahoze ari Perefigitura ya Ruhengeri byatangiye mbere y'ahandi anashima byimazeyo kuba Ubuyobozi bw’Igihugu bwarahisemo ko Iyi Ngoro y’Ubutabera yahindurwa Urwibutso rwa Jenoside n'uburyo igikorwa cyo kurwubaka cyihutishijwe.

Yakomeje asaba abantu gukomera ku Muco Nyarwanda, aho kuba nk’abakoze Jenoside kubera ko mu gutandukira umuco wacu utarabagamo kwica, biyishe ubwabo.

Mu izina ry’Imiryango Ifite Ababo Bashyinguwe mu Cyubahiro, NZITABIMFURA Immaculee, wasigaye ari umwe mu muryango w'abantu 8, mumbamutima ze yagize, ati: “Ubu turaruhutse mu mitima yacu, kubera ko hari hashize igihe kirekire dushengurwa no kubona inzu yiciwemo  Abacu itangirwamo ubutabera, none bikaba birangiye rubaye Urwibutso tunarubashyingyemo mu Cyubahiro”.

Muri uyu Muhango, nyuma yo   kwihanganisha Abarokotse Jenoside muri rusange n'Ababuriye Ababo muri uru Rukiko by'umwihariko, Umushyitsi Mukuru yibukije abari aho akamaro ko Kwibuka muri aya magambo: "Kwibuka ni uguha agaciro Abavandimwe Bazize Jenoside, ni umwanya wo gukora ibishoboka byose mu guharanira ko itazongera kubaho ukundi ndetse n'igisa nayo cyose." 

Yakomeje agira, ati: "Kuba uru Rukiko rwaragizwe Urwibutso rwa Jenoside, aho abantu biciwe mu Cyumba cy'Iburanishwa babeshywa n'Abayobozi Babi ko bahahungishirijwe, aho kuhabonera ubutabera, bigaragaza ubukana Jenosode yakoranwe, bityo rukaba rugomba kutubera koko urwibutso n'isomo rikomeye ryo guhamya ingamba zo Guca Umuco wo Kudahana mu Gihugu cyacu, Igihugu kigendera ku Mategeko kandi yubahirizwa kuri buri wese."

Aha akaba yashimye uruhare Abarokotse Jenoside bakomeje kugira  gutuma ubutabera bugera ku nshingano zabwo, kubera ko bukorwa bushingiye kubimenyestso biva mu buhamya baba batanze kubyabaye.

Yasoje asaba akomeje ko umuntu wese waba afite amakuru ku handi hantu haba harajugunywe imibiri itaraboneka yayatanga kugira ngo nayo ishyingurwe mu Cyubahiro.

Dukomeze Kwibuka Twiyubaka!