KU RWEGO RW’INTARA Y’AMAJYARUGURU, ISHURI RYA BUKANE NIRYO RYATANGIRIJWEHO IBYICIRO BY’AMASHURI BYARI BYARASIGAYE
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2020, hashingiwe ku Ngengabihe yatanzwe na Minisiteri y’Uburezi, hasubukuwe amasomo ku byiciro by’amashuri byari byarasigaye aribyo Umwaka wa Mbere kugeza mu Mwaka wa Gatatu w’Amashuri Abanza ndetse n’Abana b’Incuke.
Ku Rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, iyi gahunda yatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Musanze, ku Ishuri Ribanza rya Bukane riherereye, mu Mudugudu wa Bukane, mu Kagari ka Cyabagarura, mu Murenge wa Musanze, aho Umushyitsi Mukuru yari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon.GATABAZI Jean Marie Vianney, wari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madamu KAMANZI Axelle.
Mu butumwa yahaye ababyeyi bari baherekeje abana, abana ubwabo ndetse n’Ubuyobozi bw’Ishuri, ni ubwo kwishimira intambwe ikomeje guterwa dukesha Ubuyobozi Bwiza buri mu Gihugu, kubyaza umusaruro ibyagezweho no guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya icyadusubiza inyuma, by’umwihariko Icyorezo cya COVID-19 gikomeje gucanganyikisha Isi kitaretse n’Abaturarwanda.
Abana bahamagariwe gukomera ku gapfukamunwa kandi bakajya bakambara uko byagenwe haba mu ishuri, hanze no mu nzira bava mu rugo cyangwa batashye, guhana umwanya, kwirinda gukoranaho no gukaraba in toki kenshi kandi neza. Aha Ubuyobozi bw’Ishuri bukaba bwasabwe kugena umuntu uzajya afasha akanerekera abana bato uko bakaraba intoki, by’umwihariko.

Mu gitondo:Umushyitsi Mukuru akigera ku Kigo

Guverineri asaba Ishuri kujya bafasha abana bato koga intoki

Abayobozi bombi mu kiganiro na bamwe mu bana basubukuye amasomo