KU NSHURO YA MBERE: INAMA Y'INAMA NJYANAMA NSHYA Y'AKARERE KA MUSANZE YATERANYE
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukuboza 2021, mu Karere ka Musanze hateranye Inama y'Inama Njyanama Isanzwe y'Akarere ka Musanze, iyobowe na Perezida wayo mushya, Bwana NDAYAMBAJE Michel.
Iyi nama yabereye mu Cyumba cy'Inama cy'Akarere, ikaba yabimburiwe n'Umuhango w'Ihererekanyabubasha hagati ya Biro y'Inama Njyanama Icyuye Igihe n'Iherutse Gutorwa n'Irahira ry'Umujyanama utarashoboye kuboneka ubwo abandi barahiraga kubera Ubutumwa bw'Akazi yari arimo mu Mahanga muri icyo gihe ariwe Eng. Emile ABAYISENGA, usimburanye n’uyu Pereida uriho; umuhango wari witabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Dr. MUSHAIJA Geoffrey.





Mu izina ry’Ubuyobozi bw’Intara, yabifurije ishya n’ihirwe mu nshingano bahawe, anabahamagarira gukorera hamwe nk’ikipe imwe, kujya no kugisha inama no gutangira amakuru ku gihe, byo ntwaro yizewe y’urugamba rwo guteza imbere umuturage.

Nyuma y'uyu muhango ukomeye wavuzwe haruguru, Abajyanama barebeye hamwe imikorere n'inshingano z'Inama Njyanama, ingingo yasobanuwe ku buryo buranbuye na Perezida w’Inama Njyanama, n’ishusho y’aho Imihigo y'Akarere igeze ishyirwa mu bikorwa, yagaragajwe na Komite Nyobozi y’Akarere,
Ingingo yaherutse izindi ni ijyanye no gushyira Abajyanama mu Makomisiyo, gushyiraho Imboni z'Imirenge n’utuntu n’utundi.
Basoje bafata ifoto rusange.
