KU NSHURO YA 20, IKIGO CY'IMISORO N'AMAHOORO CYASHIMIYE ABASORA BO MU NTARA Y'AMAJYARUGURU.

Kuri uyu wa kane tariki ya 06 Ukwakira 2022, mu Karere ka Musanze, kuri Classic Lodge Hotel, ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, habereye igikorwa cyo Gushimira Abasora ku nshuro ya 20. Umushyitsi Mukuru yari Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert MURASIRA. Bahawe ikaze n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana MPUHWE RUCYAHANA Andrew.

Iki gikorwa cyanitabiriwe n'uhagarariye Intara y'Amajyaruguru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru Dr MUSHAIJA Geoffrey, Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA Jean Louis KALININGONDO, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y'Amajyaruguru Maj Gen Eric MUROKORE, DPC - Musanze SP Elvis MUNYANEZA, abayobozi ba PSF n'Abasora mu ngeri zitandukanye baturutse mu Turere 5 tugize Intara y'Amajyaruguru. 

Komiseri Mukuru Wungirije yavuze ko impamvu y'ukwezi ko gushimira abasora ari: Kumurikira abanyarwanda amafaranga yakusanyijwe akomotse ku misoro n’amahooro, gushimira ababigizemo uruhare bose kugira ngo bizamure kwibwiriza gusora, gushimangira ubufatanye hagati ya RRA n’Urugaga rw’Abikorera PSF n’izindi nzego, kungurana ibitekerezo ku byanozwa mu mikoranire ya RRA n’abikorera hamwe n’izindi nzego no kubamenyesha insanganyamatsiko y’umwaka igira iti: “Dusore Neza Twubake u Rwanda Twifuza”. 

Ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, Akarere ka Musanze kaje ku mwanya wa mbere mu mitangire y'imisoro n'amahooro umwaka wa 2021. Nanone muri rusange, Intara y'Amajyaruguru, hashingiwe ku misoro igomba kwinjizwa iba yagenewe buri Ntara, iza ku mwanya wa mbere ku rwego rw'Igihugu mu kwinjiza imisoro n'amahooro y'inzego bwite za Leta. 

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y'Amajyaruguru Mme MUKANYARWAYA Donata yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya RRA n'Abikorera. Yaboneyeho gusaba abikorera bo mu Ntara y'Amajyaruguru gukomeza kwimakaza umuco wo gusorera ku gihe no kwirinda ibikorwa byose byabakurira ibihano no kurwanya magendu igacika burundu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru Dr MUSHAIJA Geoffrey nawe yashimiye abasora ku ruhare bagira mu iterambere ry'Intara y'Amajyaruguru anabasaba gukomeza kwita k'ukwakira neza ababagana muri serivisi zose batanga.

Mu butumwa bwe, Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert MURASIRA akaba n'Umushyitsi Mukuru , yashimiye Abasora bo mu Ntara y'Amajyaruguru ku ruhare bakomeje kugira mu iterambere ry'Igihugu n'imikoranire myiza ibaranga hagati yabo na RRA. Yibukije abitabiriye iki gikorwa ko gutanga neza kandi ku gihe imisoro n'amahooro ari igikorwa cyiza kigomba kuranga buri muturarwanda wese cyane ko bifasha mu iterambere ry'Igihugu. Yagize ati: "Nkuko insanganyamatsiko ibivuga, Dusore neza twubake u Rwanda twifuza".

Mu bahawe ibihembo kuri uyu munsi wo gushimira Abasora mu Ntara y'Amajyaruguru abaje ku isonga mu Ntara yose ni GOICO Ltd yo mu Karere ka Musanze. Mu bahembwe uko ari 8, Akarere kacu gafitemo abahembwe 4 aribo: GOICO Ltd, CPND Fatima, KIVIRIZA Ltd & Maganya Omar. Muri iki gikorwa, Abasora nabo bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo. 

Twabamenyesha ko mu masaha ya mu gitondo Komiseri Wungirije wa RRA ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, basuye One & Only Gorillas Nest Resort - Rwanda mu Kinigi babashimira ukuntu bitabira gutanga imisoro n'amahooro.

Kamanzi Jean Bosco

Ag PRMCO