KU NSHURO YA 10 MU RWANDA HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W'UMWANA W'UMUKOBWA. KU RWEGO RW'IGIHUGU WIZIHIRIJWE MU KARERE KA MUSANZE.
Ku rwego rw'Igihugu kuri uyu wa 11/10/2022 kuri Stade Ubworoherane mu Karere kacu ka Musanze habereye igikorwa cyo Kwizihiza ku nshuro ya 10 umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa. Insanganyamatsiko y'uyu munsi iragira iti: "Ubuzima bwanjye, agaciro kanjye".
Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yari Nyakubahwa First Lady Jeannette KAGAME. Hari kandi abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Mme NYIRARUGERO Dancille, Minisitiri wa MIGEPROF Prof BAYISENGE Jeannette, MoS wa MINALOC Mme Assumpta INGABIRE, Abayobozi mu nzego z'umutekano, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze Bwana NDAYAMBAJE Michel, abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Musanze barangajwe imbere n'Umuyobozi w'Akarere Bwana RAMULI Janvier ari nawe wahaye ikaze abashyitsi, abayobozi mu nzego bwite za Leta n'abikorera, abahagarariye Amadini n'imiryango itegamiye kuri Leta, abana b'abakobwa biga n'abaturage mu ngeri zitandukanye.
Kuri uyu munsi, IMBUTO FOUNDATION batanze ibihembo ku NKUBITO Z'ICYEZA birimo ibikoresho by'ishuri bitandukanye, na za mudasobwa ku barangije amashuri yisumbuye. Kugeza uyu munsi, abana b'INKUBITO Z'ICYEZA bamaze guhembwa ni 5872 barimo 784 bahembwe uyu mwaka.
Minisitiri wa MIGEPROF yagize ati: abana bacu ntibakwiye kubaho mu bwoba bw’ihohoterwa akenshi banakorerwa n’abakwiye kubarengera, gucikiriza amashuri, kutitabwaho n’ababyeyi ndetse no kutabonerwa iby’ingenzi mu mikurire yabo nk’ifunguro ryuzuye n’ibindi byinshi bibabangamira. Yashishikarije ababyeyi kugira umwanya wo kuganira n’abana babo, bakubaka icyizere n’ubucuti, bakaba inshuti zabo mbere y’uko bagira inshuti zo hanze zishobora kubayobya.
Mu butumwa bwe, Nyakubahwa First Lady yashimiye abitabiriye uyu munsi bose mu ngeri zitandukanye. Yavuze ko kubera Icyorezo cya COVID-19 umwaka ushize uyu munsi utizihijwe. Bityo, yishimiye ko uyu mwaka uyu munsi w'umwana w'umukobwa wongeye kwizihizwa. Yasabye abakiri bato abahungu n'abakobwa gukomeza gukura birinda ingeso mbi zirimo kwiyandarika, kwishora mu biyobyabwenge n'indi myitwarire idakwiye ahubwo bakabigendera kure kugira ngo babyaze umusaruro amahirwe Leta yabashyiriyeho nko kwiga, ikoranabuhanga n'ibindi.
By'umwihariko, abagabo basabwe gukomeza gutanga uburere bwiza ku bana b'abakobwa, kubaganiriza no kubereka inzira zikwiye bagomba kunyura kuko bibafasha gukomeza gukura mu gihagararo no mu bwenge uko bikwiye. Abana b'abakobwa batewe inda z'imburagohe bijejwe ubufasha kandi abasubiye ku ishuri yabifurije Intsinzi. Yanashimiye abafatanyabikorwa bagira uruhare mu guteza imbere umwana w'umukobwa.
Muri rusange, umunsi waranzwe n'indirimbo, imbyino n'imivugo bikubiyemo ubutumwa bukangurira abagize umuryango nyarwanda kurinda umwana w'umukobwa ihohoterwa iryo ariryo ryose bunagaruka ku nsanganyamatsiko y'umunsi "Ubuzima bwanjye, agaciro kanjye kanjye".
Kamanzi Jean Bosco
Ag PRMCO