KU MAHIRWE MENSHI ASANZWE ABONEKA MURI MUSANZE, HIYONGEREYEHO NA "PRISM- PROJECT"

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021, mu Karere ka Musanze harimo kubera Igikorwa cyo Gutangiza ku Mugaragaro Umushinga w'Ubufatanye mu Guteza Imbere Ubworozi bw'Amatungo Magufi n'Amasoko y'Ibiyakomokaho (PRISM- Project/ “Partneship for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets’’, umushinga uterwa inkunga n’Igihugu cy’Ubudage, ukorera mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi/ RAB).

Iki gikorwa cyabereye kuri CPND de FATIMA, aho Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wari kumwe na Bwana Andre NDAGIJIMANA, Intumwa y'uyu Mushinga yari yaturutse ku Rwego rw'Igihugu, wazanye n'Abafatanyabikorwa bawo.

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n'abantu mu Nzego zitandukanye barimo Abayobozi Bungirije bombi b'Akarere, bamwe mu Bagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Akarere, Uhagarariye Inama Njyanama y'Akarere Umuyobozi wa RAB/ Ishami rya Musanze, bamwe mu Bayobozi b'Amashami mu Karere, Abahagarariye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, PSF, JADF, Uhagarariye Amadini n’Amatorero, Abafatanyabikorwa mu Bworozi mu Karere no mu Mirenge muri rusange, Ibitangazamakuru, ... .

Ni umushinga uzakorera mu Ntara eshatu arizo Intara y’Uburengerazuba mu Turere twa Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke na Rutsiro, Intara y’Amajyepo  mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe, Nyaruguru na Ruhango n’Intara y’Amajyaruguru mu Turere twa Musanze, Burera, Gakenke, Rulindo na Gicumbi, mu gihe kingana n’imyaka itanu, uhereye muri Werurwe 2021 ukageza muri Gashyantare 2026, ku bufatanye na ENABEL, IFAD, Heifer International, Guverinoma y’u Rwanda, Abagenerwabikorwa, Ibigo by’Imari, Urugaga rw’Abikorera n’Uturere.

Aha, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Madame NUWUMUREMYI Jeannine, akaba yashimiye byimazeyo aba Bafatanyabikorwa, kubera ko uje kunganira Akarere mu rugamba rutoroshye rwo kwihutisha iterambere no kurushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kurandura ubukene bukabije, nk’uko yabigarutseho mu ijambo rye. Imirenge 5 muri 15 igize Akarere, Gacaca, Rwaza, Musanze, Gashaki na Remera ikaba ariyo izunganirwa n'uyu Mushinga, aho hazubakwa hakanasanwa  amasoko y’amatungo15, amabagiro y’ingurube 10 n’amavuriro 20 y’amatungo azegerezwa abaturage.