KU BUFATANYE N'IZINDI NZEGO, UBUYOBOZI BW'AKARERE KA MUSANZE BUKOMEJE UBUKANGURAMBAGA KU KURWANYA AKARENGANE NA RUSWA
Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Ukuboza 2021, muri rwa rugamba rwo gukomeza guhuriza hamwe imbaraga mu guhashya burundu akarengane na ruswa mu Baturarwanda, muri Sitade Ubworoherane y'Akarere ka Musanze hakorewe ubukangurambaga bwari bwahuje Abavuga Rikumvikana bo mu Mirenge ya Muhoza, Cyuve na Kimonyi n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana RAMULI Janvier, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSpt KANOBAYIRE Jean Pierre n'Umushinjacyaha Ukuriye Abandi mu Rukiko Rwisumbuye, BARAJIGINWA Diogene.



Muri ubu bukangurambaga, bwanakozwe ku Munsi wo Kurwanya Ruswa wizihijwe mu Gihugu hose, hagaragajwe ibibazo bitandukanye bijyanye n'imitangire ya serivisi, akenshi biterwa no kudahabwa amakuru aba akenewe n'umuturage, kubera ko iyo serivisi itinze bakeka ko haba hifuzwa ruswa, by'umwihariko mu bijyanye n'ubutaka. Aha hakaba hanifujwe ko hashingiwe kuri Master Plan, hakwihutishwa gahunda yo kugaragariza abaturage ahakaswe imihanda kugira ngo bajye bagura ubutaka bazi uko buhagaze.

Hanagaragajwe kandi n'ikibazo cy'amazi meza adahagije mu bice bimwe na bimwe ndetse n’icya Network ikwiriye kongerwa na MTN haramutse hakozwe ubuvugizi kugira ngo abashobore gusangira amakuru mu buzima busanzwe bwa buri munsi ndetse no mu kunoza imitangire ya raporo.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku mpande zombi, ikiganiro cyari gihatse byinshi ku mpande zombie, Abayobozi bijeje abaturage ubufatanye n’ubuvugizi bihoraho, ariko nabo babigizemo uruhare, by’umwihariko mu gutangira amakuru ku gihe, kandi yizewe, ku kintu icyo aricyo cyose cyabangamira umudendezo wa muntu banakomeza kwitwararika mu kubahiriza amabwiriza n'ingamba zo kwirinda no kurinda abandi Icyorezo cya COVID-19 tugihanganye nacyo.

Byari ibirori mu bindi!
