KU BUFATANYE NA "WORK AND RESPECT", URUBYIRUKO RUFITE UBUMUGA RWO MU CYICIRO CYA I N'ICYA II BY'UBUDEHE RUSHONJE RUHISHIWE

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021, mu Cyumba cy'Inama cy'Akarere ka Musanze, habereye Umuhango wo Gusinya Amasezerano y'Ubufatanye /MoU hagati y'Akarere ka Musanze n'Ihuriro Nyarwanda ry'Imiryango y'Abantu Bafite Ubumuga (NUDOR), ajyanye n'Umushinga witwa “WORK AND RESPECT", ugamije guteza imbere Urubyiruko Rufite Ubumuga.

Abari bitabiriye uyu Muhango

Umuyobozi w'Akarere atanga ikaze, abashimira kuba mu Turere bahisemo baratekereje no kuri Musanze anabizeza ubufatanye mu guteza imbere ibikorwa by'umushinga

Urubyiruko ruvugwa aha rukaba ari urubarizwa mu Cyiciro cya Mbere n'icya Kabiri by'Ubudehe, ruzi gusoma no kwandika, rufite hagati y'imyaka 16 na 35 y'ubukure, rukazafashwa narwo rwifasha binyuze mu kubigisha imyuga itandukanye (ubudozi, gukora inkweto, kuboha imipira, gusudira, ...), aho ruzarangiza rushobora kwihangira imirimo dore ko bazaba banahawe ibikoresho bijyanye n'ibyo bazaba barize.

Bwana BIZIMANA asobanura ko impamvu yatumye bifuza kuza gukorera murui aka Karere ari uburyo gateza imbere imibereho y'Abantu Bafite Ubumuga

Ni umushinga w'imyaka itatu (Mutarama 2021 - Ukuboza 2023), uzakorera mu Bihugu 3 (Rwanda, Kenya na Etiyopiya), mu Rwanda ukazakorera mu Turere 3 (Musanze, Ngororero na Nyanza), aho mu Karere ka Musanze uzakorera mu Mirenge 3 (Nyange, Musanze na Kinigi) yatoranyijwemo Urubyiruko 70 (abakobwa 36 n'abahungu 34).

Madamu TURYASHEMERERWA Jackline Ukuriye uyu Mushinga, asobanura Gahunda y'Ibikorwa byawo anagaragaza ibimaze gukorwa

Kugira ngo intego yifuzwa izashobore kugerwaho, ku Karere hashyizweho Komite Ngishwanama igizwe n’abantu 9, ishinzwe gukurikirana ibikorwa by'uyu Mushinga, nayo yari yitabiriye uyu muhango wo gusinya, ikazajya ihura buri Gihembwe harebwa ibyagezweho, ibitaragezweho, imbogamizi zabiteye ikanafata ingamba zo kuzikura mu nzira. Ikindi ni uko hazabaho no guhugura ababyeyi b'uru Rubyiruko kugira ngo nabo babigire ibyabo. 

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, na Perezida wa NUDOR ku Rwego rw'Igihugu, Bwana BIZIMANA Dominique, nibo bashyize umukono kuri aya Masezerano, bakaba bishimira iyi gahunda y'inyongera mu rugamba rwo guteza umuturage imbere nta n'umwe usigaye inyuma.

Nyuma y'umuhango nyirizina bishimira ubufatanye bukomeje kurangwa hagati y'impande zombi mu kubaka Umuryango Nyarwanda uzira ihezwa iryo ariryo ryose