KU BUFATANYE NA "RESEAUX DES FEMMES": ABATURAGE 110 BO MU MIRENGE YA RWAZA NA REMERA BAHAWE IBIGEGA BY'AMAZI
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Mata 2022, mu Murenge wa Rwaza habereye igikorwa cyo gushyikiriza abagenerwabikorwa bo mu Mirenge ya Remera na Rwaza inkinga y'ibigega 110 bizabafasha kubona amazi y'imvura.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, wari kumwe na Madamu UWIMANA Xaverine, Umuyobozi wa Resaux des Femmes mu Gihugu n'itsinda bari kumwe.


Uyu muhango waranzwe n'ibyishimo ku mpande zombi, aho Umuyobozi w'Akarere yagarutse ku mikoranire myiza n'abafatanyabikorwa mu guharanira kugira umuryango utekanye, ihame ry'uburinganire n'ibwuzuzanye, gusigasira ibyagezweho hanazirikanwa kwishyura ibwisungane mu kwivuza na gahunda EjoHeza.